Sadate yaguze season ticket ya Kiyovu Sports

Uwahoze ari Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko yaguze itike y’umwaka ya Kiyovu Sports yo mu myanya y’icyubahiro.

Munyakazi Sadate yaguze itike y’umwaka yo kureba imikino Kiyovu Sports yakiriye

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwazanye uburyo bushya bwo kugura amatike y’umwaka (season tickets) ku mikino ikipe izakira.

Ibyiciro biri muri aya matike, ni iz’ibihumbi 30 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 80 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 300 Frw mu cyubahiro (VIP) n’ibihumbi 500 Frw mu cyubahiro (VVIP).

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko nk’umukunzi wa siporo, yaguze season ticket ya Kiyovu Sports yo mu cyubahiro (VVIP).

Ati “Nk’umu Sportif, uno munsi naguze Season Ticket 2022 – 2023 ya SCKiyovuSports VVIP.”

Ubwo UMUSEKE uheruka kuganira na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko ubwitabire bwo kugura aya matike buhagaze neza.

Ikipe yabanje kuzaba uburyo bwo kugura amatike y’umwaka ku mikino yakiriye, ni Rayon Sports ifitemo itike ya miliyoni 1 Frw yo mu myanya y’icyubahiro (VVIP).

Sadate yemeje ko yaguze season ticket ya Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW