Taekwondo: Abana bibukijwe kurwanya ibiyobyabwenge

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gusoza ibiruhuko, ikipe ya Special Lineup Taekwondo Club, yongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rizwi nka ‘Bye bye Vacance’, riba rigamije gusezera ku banyeshuri bakina umukino wa Taekwondo kuko baba bagiye gusubira ku ishuri.

Bye Bye Vancance yasize abana bibukijwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, ribera mu Murenge wa Kimironko mu Akarere ka Gasabo.

Bamwe mu bari bitabiriye iri rushanwa, harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, Mbonigaba Boniface, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olimpike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu n’abandi.

Amakipe cumi n’imwe aturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ni yo yitabiriye iri rushanwa. Abakinnyi 173 barimo abakobwa n’abahungu, ni bo barigaragayemo.

Muri uyu mwaka. Insanganyamatsiko yari “Tugane Ishuri Twirinda Ibiyobyabwenge, Turwanya Inda Ziterwa Abana b’Abangavu, Agakoko Gatera SIDA tukarandure burundu.

Insanganyamatsi yuyumwaka iragira iti:

Amakipe yitabiriye ni: Special Lineup Taekwondo Club, Unity Taekwondo Club, Wisdom Taekwondo Club, White Taekwondo Club, National Police Taekwondo Club, Magnetude Taekwondo Club, Kirehe Taekwondo Club, Ndera Takwondo Club, Muhanga Taekwondo Club, Scorpion Taekwondo Club na Kinyinya Taekwondo Club.

Iri rushanwa ryatangiye mu gitondo, amakipe agenda akina mu matsinda yari yashizwemo kugira ngo ahatanire imidari n’ibindi bihembo byari byateganyijwe.

Umuyobozi wa Special Lineup Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude, yavuze ko n’ubwo hari hashize imyaka itatu iki gikorwa kitaba kubera icyorezo cya Covid-19, byibura kuri iyi nshuro iki gikorwa ari ibyo kwishimira kuko kitabiriwe n’amakipe menshi.

- Advertisement -

Ikindi cyo kwishimira uyu muyobozi yavuze, ni uko Specila Lineup Taekwondo Club yishyurira ishuri abana 25 batishoboye abandi babiri bakishyurirwa mu mashuri y’imyuga kandi iyi kipe ikaba ifite abana 32 bavuye mu muhanda bagahagarika kunywa ibiyobyabwenge binyuze muri Bye Bye Vacance.

Habimana yakomeje avuga ko yishimira ko bavuye ku banyamurango umunani ubu bakaba bafite abangana na 480.

Mbonigaba yatangaje ko yishimiye urwego iki gikorwa kigezeho, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha umukino kwaguka binyuze mu bakiri bato ndetse yizeza ubufatanye muri iki gikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa ndetse yishimia uko cyagenze, ashimangira ko ndeza iri rushanwa rigiye gushyirwa ku ngengabihe y’imikino muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Ikipe zahize izindi

  1. Unity Taekwondo Club

Imidari itanu ya Zahabu

Imidari ibiri ya Feza

Imidari ibiri y’Umuringa

  1. Wisdom Taekwondo Club

Imidari itanu ya Zahabu

Imidari ibiri ya Feza

Imidari ibiri y’Umuringa

  1. Kirehe Taekwondo Club

Imidali itanu ya Zahabu

Imidari ibiri ya Feza

Imidari ibiri y’Umuringa

Imidari itanu ya Zahabu

Imidari ibiri ya Feza

Imidari ibiri y’Umuringa

  1. Special Lineup Taekwondo Club

Imidari itanu ya Zahabu

Imidari ibiri ya Feza

Imidari ibiri y’Umuringa

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, ryagenewe igikombe cy’ishimwe kubera ubufatanye n’inkunga ryateye Special Lineup Taekwondo Club.

Habimana Jean Claude uyobora Special Lineup Taekwondo Club
Jean de Dieu [hagati] na Habimana Jean Claude [ibumoso]
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olimpike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu
Bahanganye karahava

UMUSEKE.RW