U Burusiya ntibuzakina imikino ya EURO

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi [UEFA], ryakuye igihugu cy’u Russia mu bizakina amarushanwa ya EURO 2024.

U Burusiya ntibuzakina imikino ya EURO 2024

Ibi byatangajwe kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’intambara u Burusiya bwashoye mu gihugu cya Ukraine guhera muri Gashyantare uyu mwaka.

Uretse kuba iki gihugu kitazitabira imikino ya EURO ya 2024, n’amakipe yaho ntabwo yemerewe gukina imikino yose itegurwa na UEFA, irimo UEFA Champions League, EUROPA League na EUROPA Conference League.

Biteganyijwe ko imikino yo gushaka itike yo kuzakina EURO 2024, izabera mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt.

UEFA yatangaje ko ibihugu biri ku ruhande rw’u Burusiya nka Belarus byo bizitabira tombola ya Euro 2024 izabera mu Budage nta nkomyi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, u Burusiya bwari bwajuririye icyemezo bwafatiwe ariko Urukiko rwa Siporo rutesha agaciro ubujurire bwarwo.

Itangazo rya UEFA ryo ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ni ryo ryemeje ko iki gihugu kitazitabira Euro iteganyijwe mu myaka ibiri iri imbere.

Icyemezo cyo gukura u Burusiya muri Euro 2024, cyatangajwe nyuma y’uko UEFA yihanangirije Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ukraine, Oleksandr Petrakov, watangaje ko yifuza kurasa ku basirikare b’Abarusiya binjiye muri Kyiv.

Muri Mata 2022, Petrakov w’imyaka 65 yabwiye Guardian ko nibagera muri Kyiv, nzafata imbunda ndinde umujyi wanjye. Ntekereza ko nakwegezayo abanzi babiri cyangwa batatu.’’

- Advertisement -

Aya magambo yatumye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Burusiya ryandikira UEFA rirega Petrakov ko yakoze ivangura ku gihugu ribarizwamo ndetse risaba ko ahanwa kuko yananiwe kutabogama mu bijyanye na politiki.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko mu butumwa bwanyujijwe kuri Facebook, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ukraine, Andrii Pavelko, yanditse ko UEFA yihanangirije Petrakov ikanamuca amande yoroheje, rikayamwishyurira.

Nyuma yo gukurwamo k’u Burusiya no kuba u Budage bufite itike nk’igihugu kizakira imikino, ibihugu 53 bisigaye bizagabanywa mu matsinda arindwi agizwe n’amakipe atanu n’andi matsinda atatu agizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibihugu 10 bya mbere n’icumi bya kabiri bizakomeza mu cyiciro cya nyuma mu gihe imyanya itatu isigaye izagenwa n’imikino ya kamarampaka izakinwa muri Werurwe 2024.

Imikino yo gushaka itike yo kuzakina EURO 2024 izabera mu Budage

UMUSEKE.RW