U Rwanda na Uganda byiyemeje kuzamura umubano wabyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Hon. Jenerali Odongo Jeje Abubakhar, baganira ku kuzamura umubano w’ibihugu.

Dr Vincent Biruta na Odongo Jeje Abubakhar Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda n’intumwa ze bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane nk’uko byemejwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Ba Minisitiri bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko ba Minisitiri bishimiye intambwe ikomeje guterwa kugira ngo umubano w’ibi bihugu usubire mu buryo.

Baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere ndetse n’ibikorwa by’iterambere ku mibereho y’abaturage b’ibi bihugu.

Itangazo rigira riti “Ba Minisitiri bunguranye ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano, ubucuruzi, ishoramari n’imishinga y’ingenzi yo ku rwego rw’Akarere.”

Indi nkuru wasoma

CHOGM iciye impaka ku mubano mubi w’u Rwanda na Uganda

- Advertisement -

U Rwanda na Uganda byiyemeje gusubiramo ibijyanye n’ubufatanye bwabyo mu ngeri zinyuranye, bikazigwaho na Komisiyo ihuriweho igamije gushaka ibisubizo ku bibazo byagiye bigaragara mu mibanire y’ibi bihugu.

Inama itaha y’iyi Komisiyo byemejwe ko izabera i Kigali mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka wa 2023.

U Rwanda na Uganda bimaze igihe bigerageza gushakira umuti ibibazo by’ubwumvikane buke byagaragagaye mu myaka itatu ishize.

Uganda yashinjaga u Rwanda kwivanga mu nzego z’umutekano zayo, u Rwanda rukayishinja guha icumbi no gufasha imitwe irurwanya irimo RNC, ndetse no gukorera ihohotera n’iyicarubozo abaturage b’abasivile bakomoka mu Rwanda.

Bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt.gen Muhoozi Kainerugaba, umubano w’ibi bihugu wongeye kugira isura, imipaka yabyo irafungurwa, ndetse Abakuru b’Ibihugu byombi umwe asura mugenzi we mu gihugu cye.

 “Navuze ko Uganda n’u Rwanda ari igihugu kimwe” – Gen Muhoozi

UMUSEKE.RW