Ubuke bw’imbuto n’isoko ridahagije muri Afurika mu byo AGRA igiye gukemura

Ihuriro ry’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika, AGRA, ryatangaje ko kubonera imbuto abahinzi ndetse no kugeza ku isoko umusaruro ari bimwe mu bigiye kwitabwaho muri gahunda y’imyaka itanu.
Dr Karibata yagaraje gahunda z’ ubuhinzi muri Afurika mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi ryabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 8Nzeri 2022 , ubwo hatangazwaga gahunda y’imyaka itanu (2023-2027).

Iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu bihugu 16 byo muri Afurika igamije ko abaturage bo ku mugabane wa Afurika bihaza mu biribwa ariko kandi bakanasagurira isoko.

Ibi byatangajwe mu ihuriro nyafurika igamije guteza ubuhinzi muri Afurika,AGRF , riri kubera  mu Rwanda kuva kuwa 6 Nzeri 2022.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 2500 barimo abakuru b’ibihugu, ba minisitiri bashinzwe ubuhinzi, abikorera, abahanga mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Perezida wa AGRA, Dr Agnes Kalibata, agaruka ku by’ibanze mu mri iyi myaka bizakorwa yagize ati” Ibyo tugiye kwibandaho muri iyi gahunda tugiye kwinjiramo, ni ukugerageza tukareba uko dusubiza Ibibazo bitwugarije, harimo kurwanya ikibazo cy’inzara,kureba uko abaturage bafite imbuto nziza.

Ikindi ni ugukomeza gushyira imbaraga gufasha gahunda za Leta, kugira ngo ubuhinzi bukomere muri ibyo bihugu.Ikindi ni ikibazo cy’amasoko.Ikibazo cy’amasoko tubona ari cyo bizadufasha gusubiza Ibibazo turimo mu buhinzi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikindi kizibandwaho muri iyi gahunda ari uguhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Uwahoze ari Minisiti w’Intebe wa Ethiopia, akaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AGRA,  Hailemariam Desalegn, yatangaje ko izi gahunda nizishyirwa mu bikorwa ,hazagaragara impinduka mu buhinzi bwa Afurika.

Yavuze ko bitazagerwaho gusa kuko bisaba nibura Miliyoni 550$.

- Advertisement -

Yagize ati “Turifuza guhindura imirire y’Abanyafurika,tukizera ko buri wese agerwaho n’indyo ihendutse kandi yuje intungamubiri zitandukanye. Ariko ibi byose bifite ikiguzi, dukeneye Miliyoni 550$ yo gutera iyi gahunda.”

Yavuze kandi ko ku bufatanye n’abikorera bizarushaho kwagura urwego rw’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

Minisitri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Burkinafaso,  Delwendé Innocent Kiba, yatangaje ko AGRA yagize uruhare rukomeye mu guteza Imbere ubuhinzi muri iki gihugu by’umwihariko kubaka inzego z’abikorera.

Yagize ati“AGRA yagize uruhare mu kongerera ubushobozi inzego z’abikorera. Ni ikintu cy’ingenzi kuko ntabwo twateza imbere ubuhinzi ,kwihaza mu biribwa , dukeneye nabwo inzego z’abikorera.Hamwe na AGRA uyu munsi, dufite ibigo bitubura imbuto,byubakiwe ubushobozi ba AGRA.”

Uyu muyobozi yongeraho ko kuva 2015 AGRA yakomeje gushyigikira ingamba zijyanye n’ubuhinzi muri iki gihugu hagamijwe ko Umuturage yihaza mu biribwa.

Iyi nama ya AGRF iri kurebera hamwe uko Afurika ishobora kwihaza mu biribwa, igahangana n’imbogamizi zihari muri iki gihe.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bari kwiga uburyo bashobora kongera ishoramari ryifashishwa mu gutuma ibiribwa biboneka kuri uyu mugabane.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW