Ukraine yacyuye abasirikare bayo babaga muri Congo

Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo basubiye iwabo bose.

Abasirikare ba Ukraine ubwo binjiraga mu ndege ibacyuye

Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri, 2022 nibwo abasirikare ba Ukraine buriya indege basubira iwabo.

Guverinoma ya Ukraine yari yasabye ko abasirikare bayo bava mu butumwa barimo bwa MONUSCO bagataha.

Umugaba mukuru w’ingabo za MONUSCO, Lt Gen Marcos DA COSTA yashimiye abasirikare ba Ukraine bari bamaze imyaka 10 batanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri Congo.

Abasirikare ba Ukraine 250 bari mu bagize ingabo za MONUSCO. Ukraine ni yo yatangaga indege za kajugujugu zigera ku 9 kuri 24 MONUSCO ikoresha nk’uko RFI yabyanditse muri Werurwe 2022 ubwo Ukraine yasabaga gucyura abasirikare bayo.

Ingabo za MONUSCO zimaze igihe ku gitutu abaturage n’abanyepolitiki bo muri Congo basaba ko ziva ku butaka bwabo kuko mu gihe zihamaze nta mpinduka ikomeye zahazanye mu bijyanye no guhagarika ubwicanyi no kuzana amahoro.

Ukraine yasabye ko abasirikare bayo bataha kubera ko na yo iri mu ntambara n’Uburusiya

AMAFOTO@MONUSCO Twitter

UMUSEKE.RW

- Advertisement -