Umuramyi Gisele Precious yasezeweho bwa nyuma mu marira menshi

Umuramyi Nsabimana  Gisele Precious, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022,yasezeweho anashyingurwa mu marira menshi.

Niyonkuru Innocent , Umugabo wa Gisele Precious yashenguwe n’urupfu rwe

Mu masaha ya saa tatu za mu gitindo, mu rugo rwe mu Karere ka Rubavu, niho habereye umuhango wo kumusezera.

Uyu muhango  witabiriwe n’abantu batandukanye barimo inshuti ze, umuryango we, abasenganaga na we ndetse n’abakoranaga umuriro wo kuririmba.

Icyashenguye abantu, ni uburyo Umugabo, Niyonkuru Innocent,  yaje kumusezera bwa nyuma mu gahinda kenshi  ateruye uruhinja rwari rumaze igihe gito rwujuje amezi abiri.

Umubyeyi we, mu kiniga cyinshi ati “Gisele mwana wanjye urigendeye, wakoreye Imana, yaguhaye umugisha, genda wicarane n’ibikomangoma.”

Ubwo yasezerwagaho mu rusengero, umugabo we, Niyonkuru Innocent yavuze ko Gisele yari umugore witaga cyane ku mwana no ku muryango we.

Yavuze kandi uburyo yashakaga ibyishimo by’umuryango no kumenyekanisha Imana.

Ati “Ndahamya ko Gisele yabonye ubugingo buhoraho.”

Gisèle Precious yamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Saa munani z’amanywa, umurambo wa Gisele, wagiye gushyingurwa mu irimbi ryo mu Murenge wa Rugerero.

- Advertisement -

Mu mvura nyinshi, umushumba w’itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Rubavu, Pasiteri  Uwambaje Emmanuel, yabwiye abari aho ko “Amahirwe twabwira umuryango, Pasiteri,(avuga se) uzabona umwana wawe amaso ku maso.Ubwo impanda izavuga, abera bakazuka, ni we uzabanziriza abazaba bakiriho.Uru ni urubuto,yari yarakiriye ubugingo, imbaraga zo kuzuka zimurimo.

Turababaye kuko dufite umubiri,ariko tubabaye igice kuko dufite ibyiringiro. Gisele arasinziriye ni muzima, ikibaye gusa niuko agiye kwambikwa umwambaro w’ubwiza tuzamubonana cya gihe.”

Gisèle Precious yamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Asize umugabo we baherukaga gukora ubukwe, n’umwana w’imfura bari babyaye.

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Pasitori Philipe, Se wa Gisele Precious, yashenguwe n’urupfu rw’umwana we
Abasenganye nawe mu itorero rya ADEPR baje kumuherekeza

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW