UPDATED: U Rwanda rwasubije Congo umusirikare wayo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umusirikare wa Congo yafatiwe mu Rwanda

UPDATE: Umusirikare wa Congo wambukanye imbunda ye agafatwa ari ku butaka bw’u Rwanda, yasubijwe igihugu cye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Rwivanga Ronald yabwiye UMUSEKE ko uyu musirikare wa Congo yamaze gusubira iwabo.

 

INKURU YABANJE: Umusirikare wa Leta ya Congo Kinshasa (FARDC),  yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano yambukanye intwaro ku butaka bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Umusirikare wa Congo yafatiwe mu Rwanda

Uyu musirikare ngo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo kubwinjiraho aje gutashya inkwi zo gutekesha.

Umuyobozi wa Polisi muri Teritwari ya Nyirangongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Patrick Iduma Molengo yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri Congo ko uyu musirikare yafashwe nyuma yo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”

Colonel Patrick Iduma yavuze ko uyu musirikare yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n’u Rwanda, afite n’imbunda ye akaza kugera ku butaka bw’u Rwanda.

Nta tangazo rirasohorwa n’Ingabo z’u Rwanda kw’ifatwa ry’uyu musirikare wa Congo winjiye mu Rwanda yitwaje intwaro.

- Advertisement -

Gusa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga yemeje aya makuru, ubwo yavuganaga n’Ibiro Ntaramakuru, AFP.

Yagize ati “Umusirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda afite intwaro ye. Byagaragaraga ko yasinze. Twabifashe nk’akantu koroheje.”

Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ngo zasabye abo bakurya muri Congo kuza gutwara umuntu wabo.

Umubano w’u Rwanda na Congo hamaze igihe urimo umwuka utari mwiza nyuma y’aho Congo ishinja ku mugagaragaro ko u Rwanda rwigaruriye ubutaka bwayo binyuze mu mutwe wa M23 ngo uterwa inkunga n’u Rwanda ibintu rwamagana amanywa n’ijoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW