Abanyamuryango ba FPR muri Kanombe bishyuriye ubwisungane abatishoboye 718

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango bafite amikoro macye bagera kuri 718.
Abanyamuryango ba FPR Busanza bishimira ko bishakamo ibisubizo

Ibi byakozwe mu Nteko rusange y’uyu muryango yabaye kuri iki cyumweru,tariki ya 23 Ukwakira 2022 ibera mu Kagari ka Busanza ,ihuza abaturutse mu Midugudu igize ako kagari.

Chairman wa FPR mu Kagari ka Busanza, Nkiranuye Theophile, yavuze ko igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abo baturage ari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati” Iki gikorwa mu muryango kivuze kwishakamo ibisubizo.Abanyamuryango bishyuriwe mitiweli ni abatishoboye, batabonaga  uko bivuza. Abanyamuryango bari mu Nteko baravuga ngo reka twishakemo ibisubizo, natwe Abanyamuryango bacu tubishyurire mitiweli.”

Yasabye Abanyamuryango guhorana intumbero yo kubaka igihugu kandi bashyize hamwe.

Yakomeje agira ati“Icya mbere ni ugukomeza kuba intore ya bandebereho, Intore ntiganya ishaka ibisubizo. Abanyamuryango igihe cyose ndabasaba guhora bafite intumbero yo kugera ku byiza kandi badasigana.”

Muri iyi Nteko rusange y’umuryango wa FPR mu Kagari ka Busanza , hasuzumiwemo ibintu bitandukanye birimo ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa. Mu byagezweho brimo  kurwanya kubaka mu kajagari, kwiyubakira imihanda, kurwanya imirire mibi.

Bimwe mu biteganywa harimo kubaka Akagari k’icyitegererezo…

Rugira Hormy Mirage uyobora aka Kagari, yabwiwe UMUSEKE ko kuba bakorera mu Kagari katajyanye n’igihe, bituma abaturage badahabwa serivisi nziza.

- Advertisement -

Yagize ati“Hari ubwo abaturage bifuza kugirana Ibiganiro n’ubuyobozi ahantu hisanzuye, ugasanga icyumba ni gito, bari abakozi b’Akagari bahurira mu biro bimwe, ugasanga rero mu gihe twagira Akagari kubatswe mu buryo bugezweho , bizihutisha na serivisi zatangwaga.”

Chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, Mugunga  Wilam yavuze ko iyi Nteko yari igamije kurushaho kongera kwisuzuma no kwibutsa Abanyamuryango uruhare rwabo mu iterambere.

Yagize ati” Inama yari igamije umuntu ku giti cye kwisuzuma, uhagaze gute mu nshingano nk’umunyamuryango.umunyamuryango afite uburenganzira bwo kuba yatanga igitekerezo kuwo ashaka kugitangaho. Twisuzume Busanza, muri Manifesto y’imyaka irindwi, ibyo twababwiye  tuzabishyire mu ngiro.”

Muri iyi Nteko rusange y’u muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Busanza, hakiriwe abantu 28 bemeye kuba Abanyamuryango bashya.

Habaye umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Muri iyi Nteko rusange hakiriwe Abanyamuryango bashya 28

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW