Abapolisi b’u Rwanda bari Centrafrica bavuye ku buntu abaturage bahunze imyuzure

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Abaturage basuzumwe indwara ndetse bahabwa imiti ku buntu

Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU ni yo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri Arrondissement ya 3.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Centrafrique rikorera mu murwa mukuru Bangui (JTFB) mu rwego rwo gufasha abaturage.

Nibura abantu 120 basuzumwe bahabwa ubuvuzi ku buntu ndetse hatangwa n’ibiribwa ku baturage bugarijwe n’inzara.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (DSRSG) Lizbeth Cullity, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye (JTFB); Brig. Gen. Alognim Takougnadi n’intumwa zoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda; FPU-1 na PSU akorera mu murwa mukuru Bangui mu gihe hari irindi tsinda FPU-2 rikorera ahitwa Kaga-Bandoro, nko mu birometero 400 uvuye Bangui.

PSU ifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’ubutabera n’umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (UNPOL), n’abandi.

Mu gihe FPU mu nshingano zayo harimo gucunga umutekano n’ituze rusange, gutanga ubufasha ku baturage bo mu nkambi no kubarindira umutekano, no kurinda ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye.

- Advertisement -

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW