Amajyepfo: Bamwe mu bayobozi barasaba ko inkwano ivanwaho

Bamwe mu Bayobozi bavuga ko Inkwano ihabwa Umubyeyi w’umukobwa itagomba kuza ku isonga, ahubwo ko ababyeyi bagombye gushora Imali mu gushyigikira abagiye kurushinga.

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo

Mu biganiro byahuje Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, n’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe PRO-FEMMES TWESE HAMWE , bamwe mu Bayobozi bavuga ko Inkwano atariyo yagombye guhabwa umwanya wa mbere, bakifuza ko ababyeyi bajya bafasha abakundanye babashakira umutungo baheraho kugira ngo urugo rukomere.

Ni ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho igipimo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye bigeze ku batuye iyi Ntara y’Amajyepfo, ndetse bihurirana n’isabukuru y’imyaka 30 PRO-FEMMES TWESE HAMWE imaze ishinzwe.

Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko Inkwano ihabwa Umubyeyi w’umukobwa ishingiye ku muco Nyarwanda kandi ikaba ari ishimwe ryerekana ko bareze neza.

Gusa bakavuga ko kuba inkwano iwabo w’umuhungu baha Umuryango w’umukobwa yarasimbujwe amafaranga, kandi impande zose zigaciririkanya bisa n’ibyahindutse ikiguzi kimwe n’ibindi bicuruzwa byose.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès avuga ko ku giti cye yifuza ko ababyeyi bakuraho iyo nkwano yahinduwe amafaranga, ahubwo bakayaha Umukwe n’umugeni kugira ngo ababere umusingi wo gutangira ubuzima bw’urugo rushya.

Yagize ati “Inka yari ifite ibisobanuro nk’ikamba ry’uburere bwiza, iyo ugiye mu muco byari byiza, ariko muri iki gihe hari bamwe mu babyeyi basigaye bakwa amafaranga ibi ntabwo bijyana n’umuco Nyarwanda.”

Uwamariya yavuze ko mu mihango yo gusaba no gukwa ababyeyi bamwe baharira bagasaba amafaranga menshi Umubyeyi w’umuhungu atabona.

Ati “Mbona ari yo mpamvu bamwe mu bagabo baheraho bakorera ihohotera abagore babo bitwaza ko babatanzeho ikiguzi kiri hejuru.”

- Advertisement -

Uyu Muyobozi avuga ko hari n’abavuga ko umukobwa wabo yize amashuri menshi ko amafaranga bagiye kumukwa agomba kuzamuka kugira ngo ibyo bamutanzeho babisubizwe.

Yavuze ko abakobwa be nibagera igihe cyo gushaka, nta nkwano azasaba bamwana we ahubwo ko azamusaba ko bahuza imbaraga bakabafasha kubaka urugo rwabo.

Umuyobozi Mukuru wa PRO-FEMMES TWESE HAMWE, Dr Gahongayire Libératha avuga ko hari n’abifuza ko umukobwa yajya atera intambwe akaba ariwe ujya gukwa umuhungu.

Ati ”Uramutse ubicuritse umukobwa akaba ariwe ujya gukwa biba binyuranije n’Umuco Nyarwanda nubwo hari bamwe bajya babikora mu buryo bwibanga.”

Dr Gahongayire avuga ko Inkwano uko yaba yitwa kose, itagomba kwambura umukobwa uburenganzira agenerwa n’itegeko.

Yavuze ko Abanyarwanda bose bisanze muri uwo muco, bitandukanye n’uwo mu bihugu by’afirika y’iburengerazuba aho abakobwa bakwa abahungu, agasaba ko buri wese yubahwa uko ari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait avuga ko Umukobwa atari itungo abantu bajyana ku isoko kugira ngo ushaka kumukwa aciririkanye ibiciro.

Ati “Hari ibyiza tuvoma mu muco wacu hari ibizanwa n’iterambere ibyo tugomba kuvugurura bitanoze bigomba guha icyubahiro umugore.”

Bamwe mu bagabo bakurikiranye ibi biganiro basabaga Inzego Nkuru kunoza itegeko umukobwa agomba guhabwa uburenganzira busesuye bwo gukwa umuhungu, kuko kuba bitemewe bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe.

Dr Gahongayire Libératha avuga ko Inkwano itagomba kwambura uburenganzira umukobwa
Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait avuga ko Umukobwa atakwiriye gufatwa nk’itungo bajyana ku isoko

 MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo