Itsinda ry’abajyanye na AS Kigali, ryagarutse mu Rwanda bucece mu isoni zo gusezererwa na Al Nasser yo muri Libya.

Ni urugendo rwahagurutse i Benghazi muri Libya, ikipe ica i Tunis muri Tunisia-Doha [Qatar], ibona kugera mu Rwanda.
Ni nyuma yo gutsindwa na Al Nasser igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup].
Nyuma yo gutsindwa, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagarutse i Kigali ireba nk’umugabo wanyweye igikoma cy’umwana.
Igomba guhita ikomeza shampiyona, cyane ko ifite imikino ibiri y’ibirarane bya Musanze FC na Gasogi United.


UMUSEKE.RW