Burundi: Haburijwemo imirwano hagati y’abahinzi b’ibisheke nab’ipamba

Mu Burundi haburijwemo imirwano ikaze yari yadutse hagati y’abahinzi b’ipamba n’abahinzi b’ibisheke bapfa ubutaka.

Abahinzi b’ipamba nab’ibisheke bazindutse barebana ay’ingwe

Ni ubushyamirane bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2022 muri Komine ya Gihanga ho mu Ntara ya Bubanza.

Abahinzi b’ipamba bagera kuri 500 nibo bazindutse bahanganye n’abahinga ibisheke bo mu ishyirahamwe ryitwa Tanganyika Sugar Company.

Amakuru avuga ko abo bose bapfa ubutaka bw’ahitwa mu Cabiza mw’ishyamba rya Rukoko aho buri ruhande ruvuga ko arirwo rwemerewe kubuhinga.

Bamwe muri abo bahinzi bashyamiranye bari bafite amasuka, ubuhiri abandi bafite imihoro habuze gato ngo bakozanyeho.

Abahinzi b’ipamba basobanura ko ubwo butaka baherutse kubuhabwa na Leta kandi ko butari buhinzemo ibisheke.

Abashinzwe umutekano n’inzego z’ubuyobozi bihutiye guhosha izo mvururu basaba abaturage bose gutuza.

Umuyobozi wa Komine Gihanga yasabye impande zombi kuzana impapuro zerekana ingano n’ubutaka bahawe kugira ngo ibibazo bafite bicocwe.

Impande zombi zari zariye karungu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -