COVID-19 yagaragaje ko mu bibazo hashobora gushibukamo ibisubizo – Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubwo Perezida Paul Kagame yaganirizaga abayobozi bitabiriye inama ya Biro politiki ya RPF Inkotanyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yakebuye urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gukorera igihugu ariko rukayapfusha ubusa, rugatakarizwa icyizere, anagaruka ku buryo u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gihe cya COVID-19.

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganirizaga abayobozi bitabiriye inama ya Biro politiki ya RPF Inkotanyi

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2022, yari ayoboye inama ya Biro politiki y’uyu muryango.

Perezida Kagame yabanje kunenga abayobozi bahabwa inshingano ariko bakabyuririraho, bakira ruswa ndetse banakora amakosa anyuranye.

Avuga ko bene iyi myitwarire isigaye iri no mu rubyiruko rugirirwa icyizere ariko rukagipfusha ubusa.

Yagize ati “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, dukwiye kumenya ngo tubatezeho byinshi. Nicyo gihugu cy’ejo, n’izo mbaraga z’uyu munsi. Namwe mwajya mu mico mibi gute? Kuki mudashaka uburyo dukora neza, dukora ibintu bizima, ufite ikibazo tukamufasha.”

Yakomje agira ati “Iyo ukoze ibintu nk’ibyo mu nzego z’ubuyobozi (Avuga amakosa yo mu kazi), ntabwo ari ikibi gusa ukoze, niba ari ibyo wibye, niba .. hari n’icyo cyizere umuryango Nyarwanda wari ukwiye kuba uguha, cyangwa ufite, uracyanze uracyijugunye.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ko uhawe inshingano aba akwiye kubyaza umusaruro amahirwe n’icyizere yagiriwe.

 

COVID-19  isomo ku Rwanda…

- Advertisement -

Perezida Kagame avuga ku bihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo bya COVID-19, yavuze ko rwayikuyeho amasomo anyuranye, arimo no kwishakamo ibisubizo.

Yavuze ko iki cyorezo kandi cyaringanije abantu bose, yaba ibihugu  by’ibihanganjye ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Yongeyeho ko kuri ubu u Rwanda rwitegura kugera ku rwego rwo kwikorera inkingo rubikesha kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Muri uko kurwana n’icyo cyorezo, ubu u Rwanda ruri hafi yo kugera ku rwego dukora urukingo rujyanye n’icyo cyorezo, ariko ubwo bushobozi bwo gukora urukingo, rufite ubushobozi bwo gukora n’ibindi bihangana n’ibyo bibazo.”

Yakomje agira ati “Icyorezo cyahitanye ubukungu, ubukungu bwacu bwarazahaye, n’ubukungu ku Isi hose na byo bimera gutyo, no mu kibi havamo icyiza, ibyo byose byabaye, ikikubayeho cyose kiba gikwiriye kuguhwitura, ugatangira gutekereza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruba rukwiye guhora rwiteguye kwishakamo ibisubizo  mu gihe haramuka haje ibindi byorezo, cyangwa ibindi bibazo byugariza Isi, bikaza bisanga igihugu cyiteguye.

Yagize ati “Ibyo biba bikwiye kongera kudukangura, tugakorera mu zindi mbaraga tutari dusanzwe dukoresha.”

U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko rufite muri gahunda umushinga wo gutangira gukorera mu gihugu inkingo z’indwara zitandukanye.

Ku wa 23 Kamena 2022, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal ni byo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW