DRC: Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura

* ”Tuzagera hose intwaro z’umwanzi zivugira…”- Major Ngoma

Inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC byongeye kurasana mu minsi ibiri ishize, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye UMUSEKE ko FARDC n’imitwe iyifasha ari bo batangiye kubatera.

Major Willy Ngoma Umuvugizi wa M23

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Major Ngoma kuri uyu wa Gatanu, yatubwiye ko imirwano irimo kubera kuri Axe Sabinyo, ahitwa Rangira.

Ati “Ariko ni ingabo za Leta ya Congo zaduteye. Icyo dukora ni ukwitabara.”

Major Ngoma avuga ko Leta ifatanyije n’imitwe ya FDLR, NYATURA, na Mai Mai mu gutera ubwoba abaturage.

Yagize ati “Imirwano irakomeje. Leta yanze imishyikirano iyo ari yo yose na M23.”

Tumubajije niba baza kuguma Bunagana, aho bafashe mu mezi ane ashize, Major Ngoma yagize ati “Tuzajya aho ari ho hose intwaro z’umwanzi zivugira kugira ngo dushakire umutekano abaturage.”

Iyi mirwano mishya ibaye mu gihe ibihugu by’Akarere nka Kenya, Uburundi na Uganda byohereje ingabo muri Congo mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba zayogoje Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.

Kenya ariko yo yavuze ko abasirikare bayo boherejwe muri Kivu ya Ruguru, batajyanywe no kurwanya inyeshyamba za M23 ko ahubwo bajyiye kubamo hagati y’abarwana kugira ngo ibiganiro by’amahoro bya Nairobi bikomeze hagati ya Leta na M23.

- Advertisement -

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zirwanira uburenganzira bw’Abanyecongo babaye impunzi mu bihugu by’Akarere ariko Leta ikibazo ikakirengagiza.

Leta ya Congo yo ishinja u Rwanda ko rushyigikiye M23, ndetse ko ruyiha ibikoresho n’abayifasha ku rugamba.

U Rwanda ibi birego rurabihakana, rukavuga ko ari uburyo iki gihugu gihunga ibibazo gifite, ndetse rukayishinja gukorana n’inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo ya Huma Right Watch iherutse kugaragaza ko ingabo za Congo FARDC zakoranye na FDLR kuva muri Gicurasi 2022.

Imirwano yo kuri uyu wa Gatanu yatangiye saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri (5h50 a.m), irabera ahitwa Shwema mu gace ka Rangira kuri Km 7 hafi y’Umujyi wa Rutshuru.

UMUSEKE.RW