EAC mu nzira zo gukabya inzozi ku gukoresha ifaranga rimwe

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugeze kure urugendo rwo gushyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu bihugu by’uyu muryango, nubwo intego ibihugu byihaye yo kuba ryatangiye gukoreshwa mu 2023 itagezweho.

Ikoreshwa ry’ifaranga rimwe muri EAC rirakozwaho imitwe y’intoki

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Hon Ngoga Martin yavuze ko nubwo uyu mushinga watinze gushyirwa mu bikorwa, bageze kure bashyiraho amategeko agenga ikoreshwa ry’ifaranga rimwe ndetse inama iteraniye i Kigali izarangira abakuru b’ibihugu bihutisha gushyira umukono ku masezerano abigenga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Ukwakira 2022 ubwo mu cyumba cy’inama y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite haberaga ikiganiro n’itangazamakuru, cyahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA)  n’abanyamakuru banyuranye bakorera mu karere.

Hon Ngoga Martin yashimangiye ko inama ya EALA iteraniye i Kigali izasiga amategeko anogejwe ndetse abakuru b’ibihugu bakabona gushyira umukono ku masezerano, ibi bikazatuma inzitizi zatumye umushinga w’ifaranga rimwe utinda zivanwa mu nzira.

Ati “Hari ingengabihe yari yarashyizweho ya 2023 yo kuba twashyizeho ifaranga rimwe, ntibyashobotse, birabaje ko bitashobotse ariko igishimishije nuko iyo ntego itatakaye, amategeko akenewe kujyaho yaraje, yazanywe nyuma y’ibiganiro bikomeye byabaye hagati y’ibihugu.

Nababwiye raporo zijyanye na komisiyo zitandukanye z’inteko tuzigaho turihano, kubera ko ari imishinga y’amategeko yazanywe n’ibihugu twizeyeko intambwe ya nyuma yo kugirango abakuru b’ibihugu bashyire umukono w’ibihugu itazatinda.”

Yakomeje agira ati “Nubwo komisiyo zacu zanyuze mu baturage zigashaka ibitekerezo, ntabwo nibwirako hari byinshi tuzahindura byatuma ayo mategeko asubira inyuma, twizeyeko niturangiza ibyo twifuza gukorera muri iyi nama twatangiye n’abakuru b’ibihugu bazashyira umukono kuri iyi mishanga kugirango amategeko abe abonetse, azaba acyemuye inzitizi imwe ikomeye ituma tutajya imbere mu buryo bwihuse uko twifuzaga. Ibyo birongera ku buremere bw’inama tugiye gukorera hano kuko niho tuzacyemurira ikibazo cy’amategeko kugirango dukomeze urugendo ku ifaranga rimwe.”

Umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga aremezako amategeko ifaranga rimwe muri EAC arashyirwaho umukono vuba

Hon Ngoga Martin abajijwe ku byagiye bivugwa ko ibihugu binyamuryango bitumvikana kuhashyirwa ikigo gishinzwe gucunga ifaranga rya EAC, yasubije ko ntakutumvikana kwabayeho hagati y’ibihugu ahubwo ari uko ibihugu bitarafata umwanzuro ku gihugu kizashyirwamo iki kigo (East African Monetary Union).

Muri Kamena 2022, ubwo yari mu nama y’ubucuruzi hagati ya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Rebecca Kadaga nawe yashimangiye ko ibintu nibiguma mu buryo, uyu muryango uzaba ufite ifaranga rimwe mu 2024.

- Advertisement -

Ibi bizajyana nuko muri uwo mwaka, ibihugu bizaba byamaze kumvikana ku gihugu kizakira ikigo gishinzwe iby’ifaranga ari nacyo kizahinduka Banki Nkuru ya Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi na Kenya nibyo byamaze gutanga ubusabe bwo kwakira iki kigo.

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bateraniye i Kigali kuva kuwa 24 Ukwakira kugeza kuwa 5 Ugushyingo 2022, mu nama ya mbere y’Inteko Rusange, aho bazigira hamwe ingingo zinyuranye zirimo n’umutekano mu bihugu bigize uyu muryango.

Abadepite ba EALA bateraniye i Kigali mu nama y’Inteko Rusange

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW