Gatsibo: Hadutse udukoko ducagagura imyaka y’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barataka ko udusimba tuzwi nka “ Mukondo y’inyana” tubarira imyaka, none tukaba twarabateje igihombo.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Abaturage bavuga ko utu dusimba twangiza imyaka igitangira kumera ku buryo nta musaruro umuhinzi ashobora kubona.

Umwe mu barurage bo mu Mudugudu wa Kabingo uvugwamo utu dusimba,yavuze ko mu murima we ureshya na hegitare yahinzemo ibishyimbo ariko bikaza kuribwa n’utu dusimba bityo ko nta musaruro yiteze.

Yagize ati “Nta muntu ugihinga ibishyimbo ngo byere, nta muntu ugihinga ibigori ngo bize., mbese twarashobewe.”

Undi nawe yagize ati”Duturuka mu mizi, watera ibishyimbo, tukabishorogotora igishyimbo ntikimere.Wenda twahingiraga n’ubugari, tukavuga ngo ni umwumbati izawureka ariko n’imyumbati zarawumaze, ibishyimbo zarabimaze,ikintu twakora n’iki?.”

Impungenge ni ukuzicwa n’inzara.

Aba baturage bafite impungenge zo kwicwa n’inzara bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi kuri utu dusimba.

RAB mu bushakashatsi…

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi ,RAB, cyatangaje ko kiri  gukora ubushakashatsi kuri utu dusimba”Imikondo y’inyana” turi kurya  imyaka itandukanye y’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo.

- Advertisement -

Iki kigo kivuga ko bimwe mu byongerera imbaraga utu dusimba, ari bamwe mu bahinzi  bakoresha ifumbire y’imborera itaboze neza, bakagirwa inama yo kubanza kureba ko iboze neza.

Umuyobozi wa RAB ushinzwe kurwanya Indwara n’ibyonnyi, Dr Hategekimana Athanase, yemeje ko hari gukorwa ubushakashatsi kugira ngo imyaka y’abaturage idakomeza kwangirika.

Yagize ati “Dukomeje ubushakashatsi kugira ngo tumenye impamvu ako gasimba kaba kari kwihinduranya, kugira ngo tube twanabihuza se abahinzi baba bakoresha ifumbire nyayo cyangwa ubutaka bwabo babushyiramo ifumbire. Kuko nabwo mu gihe ubutaka butarimo ifumbire na none ako gasimba kaba gashobora kurya igihingwa wateyemo.”

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi buracyakomeje, ntabwo navuga ngo ni ejo ariko ni ikibazo twamenye kandi turi kwitaho kugira ngo tubashe kwihera abahinzi bacu igisubizo.”

Mu mirenge umunani y’Akarere ka Gatsibo, hamaze kubarurwa hegitare Magana ane n’eshatu (403 Ha) z’imyaka imaze kwangizwa n’utu dusimba mu gihembwe cy’ihinga 2023 A.

Usibye Akarere ka Gatsibo, iki kibazo kigaragara no mu tundi turere twa Bugesera,Nyanza na Nyagatare.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW