Gen Muhoozi yagaragaje ko ibiruhuko bye azabikorera mu Rwanda

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kwambara ipeti rya General Full yavuze ko ibyo avuga noneho bizaba impamo, akaba yateguje Abanyarwanda ko azakorera ibiruhuko bye mu Rwanda.

Gen Muhoozi Kainerugaba n’umufasha we Charlotte Kainerugaba

Yagize ati “Ntabwo nzongera kubatenguha, ariko ibyo niyemeje ku Rwanda ntibihinduka! Icyago cy’u Rwanda ni n’icyago kuri Uganda.”

Gen Muhoozi avuga ko akumbuye “Uncle” ashaka kuvuga Perezida Paul Kagame.

Ati “Ibiruhuko nzabikorera mu rwuri rwe. Nzaragira Inyambo, mwigireho korora.”

Mu butumwa yaraye ashyize kuri Twitter, Muhoozi yagaragaje ko anasabye imbabazi Perezida wa Kenya William Ruto.

Hari hashize iminsi amagambo ye kuri Twittwe, y’uko ingabo za Uganda bitazisaba ibyumweru bibiri ngo zibe zifashe Nairobi, avugishije benshi cyane Abanya-Kenya babifashe nk’agasuzuguro·

Aya magambo ya Muhoozi yatumye Uganda isaba imbabazi mu ibaruwa, na Perezida Museveni ubwe asaba imbabazi Kenya.

Ndetse byatumye Muhoozi akurwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

Kuri Twitter yagize ati “Nta kibazo nigez engirana na Afande Ruto. Niba narakosheje aho ariho hose, ndamusaba kumbabarira nk’umuhungu we.”

- Advertisement -

Gen Muhoozi bamwe babona ko ashobora kuba ari we uzasimbura Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko uruzinduko rwe ruzakurikiraho azarukorera muri Tanzania, aho yita ku ivuko.

Mbere y’uko akurwa ku mwanya yariho mu buyobozi bw’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi yari yavuze ko “vuba azasura u Rwanda”, ariko urwo ruzinduko rwe ntirwabaye.

Gen Muhoozi arategura uruzinduko mu Rwanda

UMUSEKE.RW