General wapfuye yahawe inshingano mu gisirikare cya Congo

Ntibisanzwe, muri Congo Kinshasa umusirikare umaze igihe apfuye yahawe inshingano zo kuyobora ingabo.

Perezida Felix Tshisekedi wa Congo

Itangazo rishyira mu myanya abasirikare ryasomwe kuri televiziyo ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira, 2022 aho Umunyamakuru yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yagize Gen. Major Floribert Kisembo Bahemuka umuyobozi w’ingabo mu gace ka Nord Equateur.

Ubusanzwe uyu General Floribert Kisembo Bahemuka yayoboraga ingabo ahitwa Lubutu, muri Maniema yapfuye tariki 30 z’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 2011 aguye ahitwa Lonyo, mu Ntara ya Ituri.

Yarashwe n’abasirikare bagenzi be bamushinjaga kuva mu ngabo agashinga umutwe w’inyeshyamba, ahitwa Djugu muri Ituri.

Urubuga infos.cd rwo muri Congo Kinshasa ruvuga ko umusirikare mukuru baganiriye, yababwiye ko nta kosa ryabayeho, kuko uyu nyakwigendera Gen. Major Floribert Kisembo Bahemuka yahawe ziriya nshingano mu rwego rwo kumuha agaciro.

Ati “Amaze imyaka 10 apfuye, yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare. Ntabwo ari ubu ahawe inshingano.

Icyo gihe hariho abayobozi b’ingabo badafite amapeti. Ni yo mpamvu habayeho kuzirikana akazi yakoze.

Byanejeje Umukuru (Chef) amuha icyubahiro nk’umuntu wapfuye, ariko wayoboye ibikorwa bya gisirikare mu myaka 10 ishize.

- Advertisement -

Ntabwo yahawe inshingano ubu (nk’umuntu uriho), uyu munsi. Ni icyo kinyuranyo gihari.”

 

Felix Tshisekedi yahaye akazi General wahoze muri RCD/Goma

Abandi bahawe inshingano harimo Gen John Tshibangu wagizwe umuyobozi w’ingabo mu gace ka 21 mu gisirikare cya Congo.

Uyu yahoze mu mutwe w’inyeshyamba za RCD/Goma, aza kwinjira mu gisirikare cya Leta hagendewe ku masezerano yo kuvanga ingabo yasinyiwe Sun city.

Mu mwaka wa 2011, yavuye mu gisirikare ajya mu nyeshyamba zirwanya Perezida Joseph Kabila aho yasabaga ko ukuri kujya ahagaragara mu byavuye mu matora muri Kasaï Oriental igihe byavugwaga ko Nyakwigendera Étienne Tshisekedi, umubyeyi wa Perezida Tshisekedi ari we wari watsinze amatora.

Uyu musirikare wari wahungiye muri Tanzania, yaje gusubizwa i Kinshasa, arafungwa ku butegetsi bwa Joseph Kabila, ashinjwa kujya mu nyeshyamba no gutoroka igisirikare.

Félix Tshisekedi ageze ku butegetsi yamuhaye imbabazi, ndetse ubu yamugize umuyobozi w’agace ka 21 mu gisirikare cya Congo.

Gen Sylvain Kasongo Ekenge yagizwe Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubuvugizi mu gisirikare cya Congo, asimbura Gen Kasongo.

Gen Célestin Mbala, wari Umuyobozi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, yoherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gen John Tshibangu wagizwe umuyobozi w’ingabo mu gace ka 21 mu gisirikare cya Congo

UMUSEKE.RW