Hatangijwe umushinga witezweho gukenura abatuye uturere twa Kirehe na Gakenke

Hatangijwe umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no kubakira ubudahangarwa Imidugudu yo mu cyaro ugamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ibidukikije atera igiti ku musozi wa Vugangoma mu Murenge wa Muyongwe

Ni umushinga washowemo arenga Miliyari 8 y’u Rwanda ukaba uzagera ku baturage 56.000 bo mu Turere twa Kirehe na Gakenke aho 50% bazaba ari abagore.

Uyu mushinga w’imyaka itandatu uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) hashyirwaho ingamba zo guteza imbere imidugudu yo mu cyaro no kubakira abayituyemo ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Uzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kugabanya ku kigero cya 38% imyuka ihumanya rwohereza mu kirere bitarenze mu 2030 no kugera ku rugero rwa 0% mu mwaka wa 2050.

Witezweho impinduka nziza mu kurwanya isuri, gukumira ibiza, no guhindura ubuzima bw’abaturage bazahabwa imirimo mw’ishyirwa mu bikorwa ryawo mu Mirenge ya Gatore na Nyamugali mu Karere ka Kirehe n’Imirenge ya Muyongwe na Rusasa muri Gakenke.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke ahatangirijwe uyu mushinga ku mugaragaro babwiye UMUSEKE ko bawitezeho impinduka zibavana mu bukene.

Bicamumakuba Jean Marie ati “Ndi umukene sinagiraga aho kuba, bari kunyubakira inzu y’icyitegererezo, bazampa ibyangombwa byose nanjye ngiye kuba umukungu.”

Nambajende Lenatha agira ati “Kubera twahingaga bigakukumbuka yaba ifumbire ikagenda twiteze umusaruro kubera ko urabona amaterasi arateze neza tugiye gutera ubwatsi, bari kutuzanira ishwagara tugiye gushyiramo n’ifumbire y’imborera, nta kibazo ubu rwose umusaruro turawiteze.”

Hatewe ibiti 16,115 birimo n’ibiti bya gakondo n’ibivangwa n’imyaka mu rwego gufata ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko uyu mushinga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje guteza ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage.

- Advertisement -

Ati “Imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu mbogamizi zugarije isi kandi zigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse ku bukungu.”

Akomeza agira ati ” Ngira ngo murabibona izuba ryaracanye, imvura twarayitegereje ntiyaje, imisozi irumye, imyaka yarumye mu mirima, ibyo byose ni ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Avuga ko ari icyitegererezo ku baturage batuye mu Mirenge itazagerwaho n’umushinga kugira ngo barwanye isuri mu mirima yabo baca amaterasi y’indinganire, batere imbuto y’indobanure, batere ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo imisozi itohe kandi yambare.

Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage gukoresha neza ubuso bw’igihugu ku buryo bagira imiturire myiza kandi bakabona aho guhinga.

Ati “Duture neza kuko iyo abantu bakoresheje ubutaka nabi bibyara n’amakimbirane kandi ntabwo dushaka amakimbirane mu gihugu cyacu, turashaka abanyarwanda babayeho neza, batuye neza kandi b’abakire.”

Biteganyijwe ko hazasanwa amazu yo mu Midugudu y’abatishoboye 500 mu buryo butangiza ibidukikije bahabwe ibiti by’imbuto, amashanyarazi yo gucana no kubakirwa ibiraro no gutunganya ubutaka buri kuri hegitari 23,560.

Hazatangwa ibihumbi 57 by’imbabura za rondereza zicana kimwe cya gatutu cy’ibicanwa byakoreshwaga ku mashyiga asanzwe mu kubungabunga ibidukikije.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bazafashwa guhanga imishinga no kuyishyira mu bikorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abasaga ibihumbi 15 bazabona akazi mu guca amaterasi y’indinganire, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, gusana amashyamba no gutera amashya, kubungabunga imigezi n’inkombe zayo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Uyu mushinga watangijwe ku wa 27 Ukwakira 2022 uri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA ku bufatanye na UNDP na GEF. Uzamara igihe cy’imyaka 6.

Ibikorwa by’umushinga byatangijwe n’ibikorwa byo gutera ibiti no gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Vugangoma

Juliet Kabera umuyobozi wa REMA mu muganda wo gutangiza umushinga gusubiranya Imisozi n’Ibibaya no Kubakira Ubudahangarwa Imidugudu yo mu cyaro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW