Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwigomwa imisoro ku bikomoka kuri petrol bituma igiciro cya litiro ya mazutu kigabanukaho amafaranga 20 Frw naho lisansi igabanukaho 29 Frw i Kigali.

Ibiciro bishya bya petrol birakurikizwa kuri uyu wa 8 Ukwakira, 2022

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rivuga ko mu gihe cya amezi abiri uhereye ku wa 8 Ukwakira 2022 mu Mujyi wa Kigali hatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri petrol.

Itangazo rigira riti “Igiciro cya lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,580 kuri litiro, igiciro cya mazutu ntikigomba kurenga 1,587 Frw kuri litiro.”

Nk’uko ibiciro bishya byashyizweho bibigaragaza, litiro imwe ya mazutu igiciro cyayo cyavuyeho amafaranga 20 Frw igera ku 1,587 Frw ivuye ku 1,607 Frw. Ni mu gihe lisansi yo yagabanutseho 29 Frw kuko yashyizwe ku 1,580 Frw ivuye ku 1,609 Frw.

RURA yavuze ko ibi biciro byagenwe mu gihe Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2021 ikomeje kwigomwa imisoro, yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peterole kugirango hirindwe ingaruka zaterwa n’izamuka rikabije, kuri iyi nshuro.

Bati “Kuri iyi nshuro nabwo, leta yigomwe imisoro kugirango igiciro cya mazutu aho kugira ngo kiyongereho 51Frw kuri litiro, kigabanukeho amafaranga 20Frw. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.”

Iri gabanuka ku giciro cy’ibikomoka kuri peterole ni irya mbere ribayeho muri uyu mwaka wa 2022, ni mu gihe kandi abaturage cyane cyane abafite ibinyabiziga bari bakomeje kuvuga ko batewe impungenge n’itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW