Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ihohoterwa n’ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byangiza ubuzima bw’umwana w’umukobwa bikwitye gushakirwa umuti vuba na bwangu, abagabo babigize ibyabo.
Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa mu Karere ka Musanze, aho hanahembwe abana b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri mu byiciro binyuranye bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza.
Mu ijambo rye madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa harimo amahirwe angana yo kwiga, gushihsikariza abakobwa kwiga amashuri y’ikoranabuhanga, ubumenyingiro n’ibindi birimo icyumba cy’umukobwa mu mashuri n’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.
Nubwo, igihugu cyateye intambwe igaragara, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje impungenge ku ihohohoterwa n’ibiyobyabwenge bikibangamiye umwana w’umukobwa.
Ati “Imyaka baba bagezemo, igira impinduka nyinshi mu mikurire n’imitekerereze. Ku bana bose habaho byinshi bibarangaza ariko ku bakobwa bikagira umwihariko. Muri iyi minsi kandi tubona ibibazo bamwe muri mwe bahura nabyo bijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, numvise bigira amazina adasanzwe, hakaba n’ukuntu urungano ruhererekana amakuru y’aho biri ndetse n’aho bitangirwa Ubuntu, nyamara ari ukubashuka ngo bangize ubuzima bwanyu.”
Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Nagira ngo mbasabe muzatwigire uburyo mwakoresha bwo kunezerwa mudakoresheje ibyo biyobyabwenge n’inzoga cyangwa kwishora mu ngeso mbi.”
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko nubwo mu myaka itanu ishize abana b’abakobwa bahohoterwa imibare yavuye kuri barindwi (7%) ikaba igeze kuri batanu ku ijana (5%), yibukije ko abana bagihohoterwa kandi iyi mibare itari mike maze asaba buri nzego cyane cyane ababyeyi guhagurukira iki kibazo. Aha niho yahereye asaba abagabo kwita ku burezi bw’abangavu.
Ati “Munyemerere uyu munsi ngire icyo nisabira ababyeyi b’abagabo ndetse n’abahungu bacu, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ababyeyi b’abagabo bagize uruhare mu kurere abana cyane cyane abangavu bigira umusaruro. Mwari muzi ko mufite uruhare rukomeye mu mikurire y’abana banyu mu gihagararo, mu mitekerereze no mu buzima bwabo bw’imyororokere?… uruhare rwanyu rufatika si ukubaha amafaranga, umurima n’ibindi.”
Nubwo bimeze bitya ariko yahumurije abana b’abakobwa ko hari abahari ngo bababe hafi ndetse banabarengere.
- Advertisement -
Umunsi w’umwana wizihizwaga ku nshuro ya 10 u Rwanda rukaba rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza uyu munsi mu Karere ka Musanze, aho wari wahujwe n’igikorwa cyo guhemba abana batsinze neza ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri binyuranye mu mwaka wa 2020-2021 na 2021-2022 bagera ku 198 bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW