Icyizere ku iherezo ryizamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda gikomeje kuyoyoka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Nzeri 2022, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17,6% ugereranyije na Nzeri 2021. Ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15,9%.

Imboga n’imbuto ku isoko birakosha nk’ibindi bicuruzwa bikomeje kuzamuka

Ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikomeje kuzamuka ku masoko anyuranye mu Rwanda, abacuruzi bagaragaza ko abaguzi bagabanutse ni mu gihe abaguzi bo bavuga ko hari bimwe mubyo bahahaga basezereye kubera ikibazo cy’amikoro.

Ibicuruzwa bikomeje kuzamura ibiciro cyane ni isukari, amavuta yo guteka, inyanya, umuceri n’isabune.

Uwavuga ko izamuka ry’agasembuye riteye inkeke mu gihugu ntiyaba agiye kure y’ukuri gusa n’ibinyobwa bidasembuye muri iki gihe biranywa umugabo bigasiba undi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu gipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda cyasohotse kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022 kigaragaza ko ibiciro by’inzu biri mu bizonze igabanuka ry’ibiciro ku isoko. Ibi bizwi neza n’abashatse inzu zo guturamo nyuma y’isenywa ryahahoze hitwa “Bannyahe”.

Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 17,6% muri Nzeri 2022…

Nk’uko byatangaje na NISR bigaragaza ko muri Nyakanga 2022, itumbagira ry’ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33,2%.

Imibare igaragaza kandi ko ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%.

Iki kigo cyemeza ko muri Nzeri 2022 ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,5% mu gihe ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,8%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kivuga ko iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Nzeri 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 13,6%”.

- Advertisement -

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1,8%.

Mu byaro, muri Nzeri 2022, ibiciro byiyongereyeho 28,5% ugereranyije na Nzeri 2021 ni mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23.6%.

Ibyazamuye ibiciro mu byaro muri Nzeri harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 44,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,8%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,5%.

Iki cyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza ko izamuka ry’ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu Mijyi no mu byaro, muri Nzeri 2022 byiyongereyeho 23,9% ugereranyije na Nzeri 2021, mu gihe muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20,4%.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itumbagira ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n’impamvu zitandukanye zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by’ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Imbere mu gihugu ibiciro by’ibiribwa byariyongereye bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke biturutse ku kirere kitabaye cyiza hamwe n’ibiciro bihanitse ku isoko mpuzamahanga by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buhinzi.

Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari icyizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW