Ingabire Victoire yabonanye n’umuhungu we nyuma y’imyaka 12

U Rwanda ruragendwa, ni yo magambo Ingabire Victoire yavuze yishimira kuba yongeye kubonana n’umwana we w’umuhererezi nyuma y’imyaka 12 ishize.

Shimwa Muyizere umuhererezi wa Ingabire Victoire yageze i Kigali

Ku wa gatatu nibwo Shimwa Muyizere umuhererezi wa Ingabire Victoire yageze i Kigali avuye mu Buholande, azanywe no gusura umubyeyi we umaze imyaka 12 aba mu Rwanda.

Ingabire Victoire yavuze ko yishimye cyane nyuma yo kongera kubona umwana we Shimwa Muyizere ufite imyaka 19.

BBC ivuga ko Ingabire Victoire atemerewe kugira aho ajya hanze y’igihugu atabifitiye uburenganzira bwa Leta y’u Rwanda.

Avuga ko kenshi yasabye kujya hanze atabyemerewe.

Ingabire Umuhoza Victoire yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2010 aje kwandikisha ishyaka rye, icyo gihe FDU-Inkingi, no kuba yakwiyamamariza kuyobora igihugu.

Yaje gutabwa muri yombi ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akatirwa imyaka 15 muri gereza, ariko mu mwaka wa 2018 aza guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Ingabire Victoire yagize ati “Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bwinshi bwo kongera kubona bucura bwanjye. U Rwanda ruragendwa!”

Ingabire ati “Nyuma y’imyaka 12, mfite ubwuzu bwinshi bwo kongera kubona bucura bwanjye”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -