Inyeshyamba za M23 zafashe umupaka wa Kitagoma, ingabo za Leta ngo zirutse

Televiziyo yo muri Uganda yitwa Urban, ivuga ko inyeshyamba za M23 zafashe kariya gace ka Kitagoma  zitarwanye cyane kuko amasasu yavuze ingabo za Leta zirahunga.

Inyeshyamba zafashe umukapa wa Kitagoma bitazigoye

Emmanuel Ndakezi ushinzwe umupaka wa Kitagoma ku ruhande rwa Uganda, yavuze ko amasasu menshi yavugiye muri Congo yatumye abantu benshi bahunga bajya Uganda, gusa yavuze ko inyeshyamba zafashe uwo mupaka, abasirikare ba Congo, FARDC bahunze.

Yabwiye Urban TV ati “Inyeshyamba zarwanaga ariko nta musirikare wari uhari, kubera ko bose bari birutse, ariko inyeshyamba zarashe mu kigo cyabo.”

M23 yatangaje ko abaturage benshi baje kwakira abarwanyi bayo, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatanu, ndetse amafoto yafashwe yerekana abaturage benshi bari ahantu hamwe, bisa naho bavugana n’inyeshyamba.

Video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza abarwanyi ba M23 baganira n’abaturage, ndetse basaba abahungiye muri Uganda kugaruka mu ngo zabo.

M23 yavuze ko irwanira gucyura ababyeyi babo bameneshejwe mu 1193 mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo.

Indi mirwano yabereye mu nkengero z’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.

DRC: Imirwano yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

- Advertisement -
Abaturage bari benshi baje kureba inyeshyamba za M23

UMUSEKE.RW