IPRC Gishari yiteze umusaruro mu guhuza abanyeshuri n’abakoresha

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Gishari, ribinyujije mu munsi ngaruka mwaka bise Career Fair bafasha abanyeshuri gukarishya ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo, babahuza n’ibigo bikenera ubumenyi bakura mu ishuri.

Abanyeshuri basobanuriwe byinshi ku mikorere y’ibigo n’uburyo babonamo kwimenyereza umwuga n’akazi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2022 i Gishari mu Karere ka Rwamagana, nibwo kuri IPRC Gishari hahurijwe ibigo bitandukanye by’abikorera birimo inganda nini, hagamijwe gusobanurira abanyeshuri ibyo bakora, na bo bakagaragarizwa ubumenyi butangirwa muri iri shuri.

Umuyobozi wa IPRC Gishari, CSP David Kabuye yavuze ko iki gikorwa cya Career Fair Day kigamije guhuza abanyeshuri n’abakoresha mu rwego rwo kwereka abikorera ubumenyi batanga no kwereka abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Duhamagara abikorera bagahura n’abanyeshuri hagamijwe ko bahura na bo bakamenya ibyo bakora, ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’abikorera bakamenya ibyo twigisha niba koko ari byo bikenewe ku isoko.”

IPRC Gishari yahinduye uburyo bwo kwigisha aho kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bajyana ku isoko ry’umurimo, habayeho no kongera mu masomo yabo ibindi bikenewe ku isoko, ari na yo mpamvu yo kubahuza n’abikorera.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri bikorera mu Rwanda,  Point Constructors Ltd na NETIS Rwanda.

CSP Kabuye David avuga ko azafasha mu kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’uburyo byahabwa abanyeshuri biciye mu gufatanya n’ibi bigo ndetse abanyeshuri bakazaboneramo akazi.

Yagize ati “Kumara gusinya amasezerano ni nko kwiha umukoro, bo baturusha imbaraga kuko baba bafite ibikoresho, ubumenyi kandi bugenda buhinduka ku isoko buri munsi uko ikoranabuhanga ritera imbere.”

Ngo iyo hagize igihinduka, bariya bagiranye amasezerano baragaruka bati ‘iki cyahindutse namwe muhindure.’

- Advertisement -

Kabuye avuga ko nubwo amasezerano yasinywe na kompanyi ebyiri, bifuza gusinyana n’izindi nyinshi kuko, bashaka abanyeshuri bajyana n’igihe.

CSP Kabuye David  yaboneyeho gusaba abanyeshuri gukanguka bakajyana n’isi aho igana kandi bagakora cyane, ibi bikajyana no kugira indangagaciro zibagira ingirakamaro ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa RIEME na NETIS Rwanda, sosiyete ikora ibijyanye n’isakazabumenyi mu itumanaho, Malory Baudry akaba umwe mu basinyanye amasezerano y’ubufatanye na IPRC Gishari, asanga bizafasha mu gutanga ubumenyi bugezweho kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo cyane cyane ikoranabuhanga.

Ati “Gusinya aya masezerano bijyanye n’intego yacu yo gushyigikira uburezi, aho dukorana n’amashuri mu kongerera abanyeshuri ubumenyi buzakenerwa ku isoko ry’umurimo, no kubafasha kujyana n’ikoranabuhanga.”

Nkuranga Wilson, Umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya Point Constructors Ltd yashimye iki gikorwa cyo guhuza abanyeshuri n’abakoresha kuko bizafasha mu gushyira ku isoko abanyeshuri  bafite ubumenyi bukenewe.

Ati “Ni igikorwa cy’ingenzi ku bantu bafite sosiyete zinyuranye, harimo iz’ubwubatsi n’indi mirimo ifite n’abanyeshuri barimo barangiza muri za kaminuza, cyane cyane iz’imyuga, habaho gutanga ibitekerezo ku rwego rw’abanyeshuri dukeneye, baba bari ku rwego rwiza rw’umurimo kuko usanga twe dufite ubwo burambe bw’akazi.”

Umuyobozi wa IPRC Gishari CSP David Kabuye yasinyanye amasezerano na sosiyete ebyiri zizashyigikira Career Fair

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW