Kicukiro: Basabwe kuzirikana ibyakozwe mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa

Abakristo bo mu Itorero rya ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro basabwe kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kurinda ibyagezweho.

Abayobozi bishimiye gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Babisabwe kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 mu giterane cy’ububyutse n’isanamitima cyahujwe n’ubutumwa bw’ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ni ukwezi gufite Insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubumbatira ubumwe no kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Hatanzwe ikiganiro kivuga ku mateka yaranze ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, hagaragazwa n’uburyo ubwo bumwe bwaje gusenyuka, biganisha ku ivangura rishingiye ku moko.

Ni ikiganiro gikubiyemo impanuro zishimiwe n’abakristu, aho bamwe batangarije UMUSEKE ko badashobora guha umwanya uwaza ashaka kubasubiza mu icuraburindi ry’amacakubiri.

Umwe ati “Ibyo twagezeho ntitugomba kubirekura ngo bisenywe, nta muntu ugomba kutuzanamo ivangura, twamaze kwiyubaka kandi Imana dusenga ubwayo itubuza urwango n’amacakubiri.

Undi ati “Ibiganiro nk’ibi bikwiriye kwiyongera tukajya mu mwuka ariko tuzirikana n’imibanire hagati yacu nk’abanyarwanda. Bitwereka ko turi umwe.”

Hagenimana Anastase umuyobozi wa ADEPR Itorero rya Gashyekero yavuze ko n’ubwo aho u Rwanda rugeze ari heza, buri wese adakwiye kwibagirwa no gukerensa amateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Amateka dukwiriye kuyazirikana kugira ngo twige, tube itorero ry’igihugu, abana bacu bagume mu buntu bw’Imana

Yasabye Abakristu kumvira gahunda z’igihugu n’abayobozi kuko barajwe ishinga no kubaka u Rwanda rutekanye.

- Advertisement -

Ati “Ni inshingano zacu nk’abana b’Imana kubaka igihugu cyacu twirinda amacakubiri n’ibindi byose byadutandukanya.”

Ernest Karasisi Umuyobozi mu muryango wa Prison Fellowship Rwanda wari intumwa y’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, yasabye Abakristo kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’amateka mabi yakomotse ku bakoloni agatizwa umurindi n’ubutegetsi bubi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “ Byashobotse ari uko bataye indangagaciro y’ubumwe, byabagejeje rero ku macakubiri yabagejeje kuri Jenoside.”

Yavuze ko Abanyarwanda basabwa kunga ubumwe kugira ngo batere imbere banakomeze gufata ingamba zo kugira ngo hatazagira icyagarura amacakubiri, ngo basubire mu mateka mabi yasenye igihugu.

Ati “Ibyo dukora byose n’aho tubarizwa tuzirikane urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no kuzirikana ku byagezweho n’uburyo bwo kubisigasira.”

Basabwe gukomera kuri “Ndi Umunyarwanda”, ikajya mu buzima bwabo bwa buri munsi, no kudaha icyuho abashaka guhungabanya ubumwe n’umutekano by’Abanyarwanda.

Ernest Karasisi Umuyobozi mu muryango wa Prison Fellowship Rwanda wari intumwa y’Akarere ka Kicukiro

Korali zatambukije ubutumwa bwiza
Abakristu bakurikiye inyigisho k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW