UPDATE: I Kigali ikamyo ya Howo yataye umuhanda igonga abanyamaguru, 6 bahise bapfa

UPDATE: Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero, yaguyemo abantu batandatu (6).

Abapfue barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.

 

Inkuru yabanje: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka ikomeye, igenda igonga abagenzi bagendaga n’amaguru, nyuma irenga umuhanda, umuntu umwe ni we umaze kumenyekana ko yabuze ubuzima, undi akomereka bikomeye akaguru.

Umuhanda Nyabugogo-Kinamba wahise ufungwa kugirango hatangwe ubutabazi

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo iyi kamyo ya Howo ifite nimero iyiranga ya RAD 421E yamanukaga umuhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ijya ku Kinamba.

Yataye umuhanda ubwo yari igeze haruguru gato y’ikiraro cyo ku Kinamba cya mbere, aho yavuye mu muhanda umanuka Yamaha ujya Kinamba ikagwa mu muhanda wo hasi uva Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko umuntu umwe byamenyekanye ko yahatakarije ubuzima, undi akomereka bikomeye ku kaguru.

Yagize ati “Ikamyo ya Howo idapakiye yavaga Yamaha igana ku Kinamba, birakekwa ko umushoferi ashobora kuba yafashe feri bikanga, abanza kugonga umugenzi nyuma agonga ipoto mbere yo kurenga umuhanda. Kugeza ubu hamaze kumenyekana umuntu umwe wapfuye n’undi wakomeretse cyane ku kaguru.”

SSP Rene Irere yavuze ko bataramenya umubare w’abakomeretse cyangwa abahatakarije ubuzima kuko ubwo twakoraga iyi nkuru (19h05’) bari bagitanga ubutabazi ku bantu bari muri iyi kamyo ndetse abandi bari bakiri munsi yayo.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wari ufite ni uko iyi kamyo yagonze abantu banyuranye ku buryo umubare w’abahatakarije ubuzima ushobora kwiyongera.

Umuntu umwe ni we bimaze ku menyekana ko yaguye mu mpanuka y’ikamyo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW