Nyuma y’ijonjora rya Kane mu mikino yo gusoza umwaka 2022 mu mukino wa Kung-Fu Wushu, abaturage bo mu Akarere ka Muhanga berekanye ko uyu mukino bawukunda ndetse biteguye kuwushyigikira.
Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, urugaga rw’umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda [RKWF] ryakomeje amajonjora ategura imikino isoza umwaka wa 2022 [National Kung-Fu Wushu].
Iyi mikino y’amajonjora ku munsi wayo wa Kane, yabereye Intara y’Amajyepfo mu Akarere ka Muhanga mu Kigo cy’Urubyiruko cya Muhanga guhera Saa yine z’amanywa kugeza Saa munani z’amanywa.
Amajonjora yahuje amakipe yose yo mu Ntara y’Amajyepfo, yaturutsemo abakinnyi 18 bose b’igitsinagabo. Abatsinze amajonjora bagera kuri batandatu, bazaza guhatana ku mikino ya nyuma.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, yashimiye abaturage b’i Muhanga anaha ubutumwa ab’i Musanze.
Ati “Urebye imikino yagenze neza. Urebye uko bigaragara, biragaragara uko mu Ntara y’Amajyepfo uyu mukino bawukunze by’umwihariko hano i Muhanga. Urabona ko baje kuwushyigikira, ariko ababyeyi baranabyumva cyane.”
Uyu muyobozi yateguje abaturage bo mu Akarere ka Musanze, abaha ubutumwa bw’uko bazaryoherwa.
Ati “Abanya-Musanze ikintu nababwira ni kimwe. Abajya gusenga baazagende kare kugira ngo bazaze birebere umukino. Batwitege ni ku Cyumweru gitaha i Musanze tuzaba twabukereye.”
Yakomeje avuga ko kuba uyu mukino ukomeje kwitabirwa n’urubyiruko, bitanga icyizere cy’ejo hazaza.
- Advertisement -
Amajonjora azakurikiraho, azakorwa tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu Akarere ka Musanze, akazahuza amakipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri stade Ubworoherane i Musanze.
UMUSEKE.RW