Leta irishyuzwa miliyari 5Frw y’ingurane z’ibyangijwe mu gukwirakwiza amashanyarazi

Hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana inkuru z’abaturage bamaze imyaka itari mike basiragira inyuma y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice by’igihugu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest yijeje abadepite ko ingurane leta ifitiye abaturage Izishyurwa vuba

Ni ikibazo kiri mu byatumye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’ Abadepite bahamagaza Minisiteri y’Ibikorwaremezo ngo isobanure mu magambo gahunda ya guverinoma yo kuba yagejeje amazi meza n’amashanyarazi ku baturage 100% mu 2024 nk’uko bikubiye muri gahunda ya NST-1.

Asubiza ikibazo cy’abaturage bagifitiwe ingurane z’ibyabo byangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko mu myenda y’ingurane leta yari ifitiye abaturage zisaga miliyari 35 Frw izigera kuri 84% zimaze kwishyurwa hakaba hasigaye izisaga miliyari 5 Frw.

Yagize ati “Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017 kugeza mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, REG n’ibigo biyishamikiyeho bakiriye amadosiye hafi ibihumbi 96,735 asaba ingurane zifite agaciro ka miliyari 35  muri ayo madosiye 81.2% yari afite agaciro ka miliyari 28 kandi ayo yose yarishyuwe.”

Yakomeje agira ati “Hakaba hasigaye amadosiye hafi ibihumbi 15, muri yo 585 afite agaciro ka miliyoni 151 Frw yashyikirijwe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo yishyurwe kuko ayo madosiye atunganye. Dusigaranye hafi amadosiye ibihumbi 14 afite agaciro ka miliyari 5 Frw arimo gusuzumwa muri EDCL kugirango agezwe muri MINECOFIN.”

Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko izi miliyari 5 Frw zirenga z’ingurane zangijwe n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu baturage zizaba zishyuwe mu mpera z’igihembe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022-2023.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yashimiye Abadepite ku kuba badahwema gukorera ubuvugizi iyi Minisiteri kugirango ibone ingengo y’imari yo kwishyura iyi myenda y’ingurane, aboneraho gukomeza kubasaba kubavuganira kugirango babashe kwishyura ibi birarane bigihari no mu zindi nzego nk’ikorwa ry’imihanda.

Ati “Banyakubahwa Badepite imbogamizi dukunze guhura nazo mu kwishyura ibirarane cyangwa se amafaranga agendanye n’ingurane ku bikorwaremezo ni ikibazo cy’ingengo y’imari, iyo ihari amadosiye arishyurwa cyeretse afite ibibazo nk’aho umuntu utari mu gihugu atinda kohereza ibyangombwa.  Banyakubahwa badepite mboneyeho umwanya wo kubasaba gukomeza kudukorera ubuvugizi kugirango aya mafaranga asigaye aboneke maze amadosiye asigaye yishyurirwe igihe.”

Ministiri Nsabimana yanagaragaje ko kubera ingengo y’imari hari aho imishinga y’iterambere idindira bategereje ingengo y’imari, ibi bikanaterwa n’ibirimo ingaruka za Covid-19.

- Advertisement -

Impungenge Abadepite bagaragaje mu kwishyura ingurane nuko hari igihe abaturage batishyurwa ingurane ku gihe maze ntibahabwe 5% y’inyungu ziteganywa n’itegek.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko hari aho abaturage bemera kwihanganira gutegereza ingurane kubera inyota y’iterambere, gusa bafashe ingamba z’uko amategeko yubahirizwa uko ari.

Abadepite ntibanyuzwe n’iyubahirizwa ry’amategeko mu kwishyura ingurane

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW