Menya byimbitse inkomoko y’izina “FPR-Inkotanyi” n’uwaritanze

Umuryango FPR Inkotanyi niwo uyoboye Repubulika y’u Rwanda kuva Jenoside yahagarikwa, urangajwe imbere na Perezida Paul Kagame udahwema kwanikira abahatana nawe mu matora. Ibi bigashimangirwa n’imiyoborere myiza, iterambere, ubumwe n’ibikorwa by’akaraboneka biririmbwa no mu mahanga.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara

RPF Inkotanyi (Rwanda Patriotic Front) amateka uko azasimburana buri wese azibuka aho yakuye abanyarwanda nyuma y’uko u Rwanda rwari rworetswe n’ubutegetsi bubi bwatumye Abatutsi barenga miliyoni bahitanwa na Jenoside yabakorewe mu 1994.

Benshi bibaza ku nkomoko y’izina RPF Inkotanyi yaboneye izuba mu mahanga kubera ko abanyarwanda bari barahejejwe mu buhunzi bakimwa uburenganzira ku rwababyaye kuva mu 1959 ubwo abatutsi bameneshwaga, bagatwikirwa abandi bakicwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye akaba umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RANU ryibarutse FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara yahishuye uko izina Inkotanyi ryavutse mu Ukuboza 1987 nyuma ya Noheli.

Yagaragaje ko umusaza utari warigeze akandagira mu mashuri yisumbuye witwa Kanyarushoki bitaga Muramutsa yatanze izina Inkotanyi.

Yagize ati “Mu bakada (Abanyamuryango) ba mbere twazanye kwiga hari abasaza babahanga bize amashuri abanza gusa kuko batagize amahirwe yo gukomeza kwiga, twifuzaga kubaha inyigisho ngo tumenye niba abantu batarangije amashuri yisumbuye bakumva amasomo (Philosophie) twigishaga. Umwe muri bo twaramubajije tuti ese umuntu uharanira ibye, akabirwanira ashyizeho umwete, agakora yivuye inyuma, ntiyemere gutsindwa niyo yatsindwa akongera akabyuka agakomeza kugeza abibonye twamwita nde?”

Umusaza Kanyarushoki bitaga Muramutsa yafashe ijambo maze aba atanze izina Inkotanyi, agira ati “Uko ni ugukotana ubikora aba ari Inkotanyi.”

Uwo musaza amaze gutanga izina INKOTANYI ryahise rihabwa ikinyamakuru cy’umuryango wari wariyemeje kwakira buri mu nyarwanda wese, ibi bijyana no kuriha umutwe w’ingabo zabohoye u Rwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nteko rusange ya RANU yarangiye ishyaka rivuyemo umuryango wa RPF Inkotanyi yari yahuriyemo abanyarwanda baturutse mu bihugu binyuranye babagamo nk’impunzi harimo Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Zaire n’abari bavuye mu Burayi.

- Advertisement -

Yari iyobowe na Hon. Mutimura Zeno wari Perezida wa Ranu, Umunyamabanga Mukuru Musoni Protais na Chairman Tito Rutaremara, gusa ubwo izina ryahindukaga hamaze no gushyiraho amahame mashya hatowe abayobozi bashya.

Imiyoborere myiza ya RPF Inkotanyi igikataje yagejeje byinshi ku Banyarwanda birimo umutekano usesuye, demokarasi, iterambere mu ngeri zose birenze ibyo umusanzu wayo wageze no mu mahanga harimo n’ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu binyuranye.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW