Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye Abanyarwanda kuzirkana akamaro k’igiti mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abibutsa ko ari umuco ukwiye gusigasirwa.
Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya29 Ukwakira 2022, hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka wahariwe igiti , ndetse n’isabukuru ya 47 y’umunsi w’igiti umaze wizihizwa.
Ni igikorwa cyabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’ibigo bitandukanye bya leta birimo Minisiteri y’ibidukikije , ibigo mpuzamahanga bifite aho bihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’umuryango w’ Abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda ( Rwanda Environmental Journalists). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiti iti “ Tera igiti urengere ejo hazaza”.
Mnisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jenne D’Arc, yagaragaje ko gutera igiti nka kimwe kimwe mu bisubizo mu guhangana n’ingaruka y’ihindagurika ry’ikirere.
Dr. Mujawamariya yavuze ko gutera igiti ari umuco waranze Abanyarwanda kuva kera bityo ko udakwiye gucika.
Yagize ati“ Amateka atwereka ko wabaga ufite amoko y’ibiti ateye hafi aho, ndetse mu mashyamba harimo ibiti gakondo , ibiti mvamahanga ndetse n’ibitanga imbuto ziribwa. Uwo muco rero ukwiriye gusigasirwa .”
Hirya no hino mu gihugu hagaragara ibibazo bikomeye by’Isuri, itwara ubutaka, ibihingwa by’imyaka , kwangirika by’ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse ukwangirika k’umutungo kamere w’amazi.
Minisitiri Dr. Mujawamariya avuga ko gutera ibiti bizagira uruhare rukomeye mu kurwanya Isuri ndetse n’ihindagurika ry’ikirerere.
- Advertisement -
Yagize ati “By’umwihariko nk’uyu munsi Abanyarwanda barasabwa ibintu bikurikira: kwitegura gutera amashyamba ahabugenewe ishusho mbonera y’imikoreshereze y’ubutaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka buhingwa, gutera ibiti by’imbuto, n’ibiti byo kurimbisha aho dutuye, nahandi hose tubona ari ngombwa, nko kunkengero z’imihanda, ku nkengero z’imigezi. Udafite aho gutera murugo azajye ku gitera mu muhanda umuri hafi.”
Minisitiri Dr. Muajwamariya akomeza avuga ko umuntu wese asabwa guca imirwanyasuri mu murima we no gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima.
Yagize ati “Twite ku biti nk’uko dusanzwe twita ku bindi bihingwa dusanzwe duhinga.Igiti gifite akamaro ku buzima bwacu , ku bukungu bwacu , ndetse no mu kurengera ibidukikije , cyane cyane mu gihe Isi yugarijwe n’imihindagurike y’ibihe, twese rero nkabagerwaho n’ingaruka y’imihindagurike y’ibihe muhaguruke mushake ibisubizo , gusa igisubizo nta kindi nugutera ibiti , twongere dutere ibiti.”
Biteganyijwe ko mu biti biterwa harimo miliyoni 26 bizaterwa mu kuvugurura no gutera amashyamba , miliyoni 7,6 by’ibiti bivangwa n’imyaka , miliyoni 1,6 y’ibiti by’imbuto na miliyoni imwe y’imigano.
Muri gahunda yo gutera ibiti no kwagura ubuso bw’ubutaka buhingwaho amashyama, umujyi wa Kigali wateganije hegitari 20 z’amashyamba azavugururwa hakazaterwa ibiti 44.660 n’ibiti by’imbuto 191.714.
Kugeza ubu ubuso bwose bw’amashyamba mu Rwanda bungana na 30,4% harimo imigano iteye kuri 613ha bingana na 0.1% , amashyamba y’amaterano ku buso bwa 387.425ha, zingana 53.5% amashyamba kimeza ateye ku buso bungana na 130.850ha bihwanye na 18%) na shrubs ku buso bwa 43,963ha bungana na 6.1%) n’ubutaka bushya ku buso bungana na 161.843ha, bihwanye na 22.3%.)
Daddy Sadiki RUBANGURA/UMUSEKE.RW