Muhanga: Bamwe mu bibye urugo rw’umukecuru w’imyaka 87 bafashwe

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeza buvuga ko hari abantu batatu bafatanywe bimwe mu byo bibye mu nzu y’umukecuru w’imyaka 87 witwa Kampire Marianne.

Kampire Mariane yabyutse asanga abajura bamennye ibirahuri by’urugi, banatwaye iby’agaciro yari afite mu nzu

Abagabo batatu bafashwe barimo Niyomugenga Pascal bahimba Gisoviyo w’imyaka 32 y’amavuko, Ntigurirwa Faustin w’imyaka 28, uyu yasanganywe ibishyimbo by’uwo mukecuru.

Bombi ni abo mu mudugudu wa Kabere, Akagari ka Nyagushubi, mu Murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi.

Undi wafashwe yitwa Claude Manishimwe w’imyaka 22 ni uwo mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Kivumu mu murenge wa Musambira.

We yasanganganywe isafuriya y’uwo mukecuru, yafatiwe ku nshoreke babyaranye.

Abakekwaho buriya bujura bafashwe bashyikirijwe RIB, station ya Nyamabuye, mu gihe hagishakishwa abandi babifitemo uruhare.

Umukecuru wibwe uyu munsi arajya gutanga ikirego kuri RIB.

Kampire Marianne w’imyaka 87 atuye mu Mudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri rishyira tariki ya 30, nibwo yabyutse asanga abajura bamennye ibirahuri by’urugi ubundi batwara ibintu byose yari afite mu nzu harimo televiziyo na gas.

Ubuyobozi buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 01/10/2022 mu masaha ya saa yine z’ijoro (22h00′) ku bufatanye n’abaturage bo mu kagari ka Nyagishubi, umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi n’abayobozi bo mu mirenge ya Nyarubaka na Cyeza, hakozwe operasiyo yo gufata abakekwaho kwiba urugo rw’uriya mukecuru.

- Advertisement -

Nibwo hafashwe bariya bagabo batatu.

Muhanga: Umukecuru w’imyaka 87 yabyutse asanga abajura bamucucuye

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW