Muhanga: Umugabo akekwaho kwica kinyamaswa umugore we, “na we baramurasa”

Niyitamba Gilbert washinjwaga kwica umugore we amukase ijosi akamwica, ngo yashatse kurwanya inzego z’umutekano akoresheje umuhoro ziramurasa.

Umugabo bivugwa ko ibimene by’icupa ari byo yicishije umugore we

Niyitamba Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Kabacuzi, ashinjwa kwica umugore we Mukamwiza Charlotte w’imyaka 33 y’amavuko amuciye ijosi.

Ayo mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri, 2022 riishyira ku ya 01 Ukwakira, uyu mwaka.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera bavuga ko umugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma buri gihe. Bakavuga ko ijoro amwicamo, amakuru yari yacicikanye mu mudugudu ko yafatiwe mu rugo rw’umugabo mugenzi we, baramukubita arakomereka.

Bakavuga ko Mukamwiza Charlotte yashatse kubimubaza, umugabo ararakara afata icupa arimukubita mu mutwe yitura hasi.

Bavuga ko Niyitamba yahise afata ibice by’amacupa amukata ijosi kugeza avuyemo umwuka.

Umwe yagize ati: “Twarahuruye dusanga yikingiranye mu nzu iwe n’umurambo arimo yawushyize.”

Akomeza agira ati “Gusa, mu kanya gato twumvise isasu rivuga, tuhageze abari hafi batubwira ko yashatse kurwanya inzego z’umutekano ziramurasa.”

Bavuze ko basanze umuhogo wa Nyakwigendera Mukamwiza urimo icyobo kinini bagakeka ko yabanje gukuramo umutima w’umugore we.

- Advertisement -

Aba baturage bavuze ko nta gihembwe gishobora gushira batumvise inkuru mbi y’umugabo cyangwa umugore wishe uwo bashakanye.

Bagasaba inzego z’ibanze ko zajya zihutira gukemura amakimbirane yo mu ngo kuko iyo adakemuwe ariyo aba intandaro y’imfu za hato na hato.

Bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano babashije kugera aho ubu bwicanyi bwabereye, babwiye UMUSEKE ko  batabaye basanga Niyitamba yafashe umuhoro, ngo abateme  baramurasa ahita apfa.

Inzego z’umutekano zivuga ko nta mutima uyu mugabo yakuyemo, ahubwo ko yakoresheje ubugome ndengakamere igihe yamukataga ijosi, kuko yabikoze inshuro nyinshi kugira ngo amenye ko yarangije gupfa.

Niyitamba Gilbert na Mukamwiza Charlotte bari bafitanye abana babiri. Ubu bombi barangije gushyingurwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.