Umurambo w’umusore utaramentekana watoraguwe hafi y’umugezi, birakekwa ko hari abamwishe bakahamujugunya.
Inkuru y’umurambo w’uyu musore yamenyekanye kuri iki cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana saa kumi n’ebyeri n’iminota 35 z’igitondo.
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iyo nkuru y’urupfu rw’uyu musore yavuzwe n’abari baje kuvoma kuko ari bo bagiye bagahererekanya kugeza ubwo ubuyobozi butabaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko umukecuru ari we wabanje kubona uyu murambo nko muri metero 20 uvuye ku iriba riri hafi y’umugezi uhuza Umurenge wa Shyogwe n’uwa Nyamabuye, na we abibwira undi mukobwa.
Gitifu avuga ko uwo mukobwa yihutiye kubibwira umuhungu wari uje kuvoma, iyo nkuru igera ku buyobozi.
Ati: “Twajyanye n’inzego z’umutekano dusanga afite igikomere ku gutwi kw’iburyo, bikekwa ko abamwishe baje kuhamushyira bamuvanye aho bamwiciye kugira ngo bayobye uburari.”
Uyu musore ngo yari yambaye impuzankano z’ubururu, ubuyobozi butabaza abakora imirimo yo gukora amazi mu Mujyi, n’abakozi ba REG bakeka ko bashobora kuba bamuzi.
Nshimiyimana avuga ko barimo gushakisha amakuru kugira ngo abashe kumenyekana kuko nta byangombwa bimuranga bamusanganye.
Gusa avuga ko ari umusore uri mu kigero cy’myaka 30 na 35 y’amavuko.
- Advertisement -
Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo biganisha ku rupfu. Abasaba gufatanya n’inzego zitandukanye kwicungira umutekano kuko hari abarara bagenda bashaka kwiba no kwica.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.