Museveni yabujije umuhungu we gukoresha twitter avuga kuri Leta

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabujije umuhungu we uri kugirira ibihe byiza mu Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba kugira ibyo azongera gutangaza kuri Twitter byereke Leta z’ibihugu.

Jenerali w’inyenyeri enye Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni (Archives)

Ibi bitangajwe mu gihe hashize iminsi, Museveni n’igihugu cye basabye imbabazi Kenya, na Perezida William Ruto, nyuma y’uko Gen Muhoozi atangaje ko “mu byumweru bibiri gusa yaba yamaze gufata Umujyi wa Nairobi”.

Icyo gihe Perezida Museveni yasabye Imbabazi Abanya-Kenya kubera amagambo ya Gen Muhoozi kuri twitter.

Perezida Museveni ku wa mbere w’iki cyumweru aganira na televiziyo yo muri Uganda, yavuze ko ikibazo cyitari mu gukoresha Twitter ko ahubwo ari ibyo ukwiye gutangaza kuri Twitter.

Yagize ati “Azava kuri Twitter. Twarabiganiriye. Twitter si cyo kibazo. Ikibazo ni ibyo uhatangariza.”

Yongeyeho ko “Kuvuga ku bindi  bihugu ndetse no kuri politiki ya Uganda ni ibintu atagakoze kandi ntabwo azabyongera.”

Perezida Museveni yavuze ko umuhungu we agiye avuga ku myidagaduro na siporo nta kibazo byateza.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hibazwa kuri ayo magambo Muhoozi yari atangaje, Perezida Museveni yahise amwambura inshingano zo kuba umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko agumana umwanya wo kuba umujyana wihariye mu by’umutekano.

Ndetse yahise amuvana ku ipeti rya Lieutenant  General, amugira General avuga ko nubwo hari amakosa yakoze ariko hari n’ibyiza byinshi yashimirwa.

- Advertisement -

Gen Muhoozi Kainerugaba benshi bamubonamo uzasimbura se ku butegetsi, ndetse akaba agenda gahoro gahoro yigarurira imitima y’abatuye Uganda, n’abatuye mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, aho akunze kugaragaza ko ikwiye kuba imwe, nta mipaka ikwiye kuba hagati y’abaturage b’akarere.

Ubutumwa bwa nyuma Gen Muhoozi aheruka kwandika kuri Twitter, ni ubwo ku itariki ya 14 Ukwakira, 2022 ubivuze ko hagiye gushira iminsi 4 adakoresheje Twitter.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW