NESA yahawe icyifuzo cyo koroshya mu mitegurire y’ibizamini ku isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge

Muhanga:  Abiga muri GS Saint Joseph basabye NESA gushyira imiyaga mu mitegurire y’ibizami ku isomo cy’Ubutabire n’Ubugenge  kubera ko ayo masomo akunze gutsinda abakandida benshi basoza ibyiciro byombi.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson avuga ko ibyo bavanye mu igenzura bigiye gusumwa

Ubwo hatangizwaga igenzura n’icyumweru cy’Uburezi mu bigo by’Amashuri i Kabgayi, abiga muri GS Saint Joseph basabye Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ko bajya bashyiramo icyo bise ‘imiyaga’ mu mitegurire y’ibizamini ku isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge kuko ayo masomo ari yo babonamo amanota makeya.

Iki cyifuzo bagitanze ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yerekanaga abayobozi batandukanye harimo n’uhagarariye NESA.

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wize amashuri ye yisumbuye muri GS Saint Joseph,  yagize ati: “Ni iki mwifuza ko NESA ibakorera? [na bo ku ijwi rirenga mu mvugo igezweho] ngo ‘badushyiriremo imiyaga mu mitegurire y’ibizami’.”

Umwe mu bana wiga mu mwaka wa 4 mu ishami rya MEG avuga ko ikizamini cy’isomo ry’Ubutabire n’Ubugenge ari cyo cyabagoye basoza icyiciro rusange kubera ko ayo masomo abiri, ariyo na bamwe muri bagenzi be bavuga ko babonyemo amanota makeya ugereranyije n’ayo babonye mu yandi masomo.

Ati: “Bakunze gushyiramo imitego myinshi bikagora abanyeshuri, rwose NESA izajye ishyiramo imiyaga idohore.”

Uyu munyeshuri avuga ko ayo masomo uko ari abiri yatumye amanota ye agabanuka. Avuga ko abo bakorera ubuvugizi ari abo mu mwaka wa 3  basoza icyiciro rusange, ndetse n’abo mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.

Ntwari Xavier wiga mu mwaka wa 5 mu Ishami ry’imibare, Ubukungu, n’Ubumenyibw’Isi (MEG) avuga ko  iki cyifuzo basaba NESA batabiterwa n’ubuswa ahubwo ko mu gutegura ibyo bizami NESA yajya ibjshyira mu mvugo yoroshye buri munyeshuri abasha kumva.

Ati: “Erega hari n’abatazi indimi iyo bahawe ikizami gikomeye baratsindwa.”

- Advertisement -
Abiga muri GS Saint Joseph

Cyakora akavuga ko  hari n’abanebwe badashaka kunaniza ubwonko bahora bifuza guhabwa ibizamini byoroshye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson avuga ko  ikizamini kibereyeho gusuzuma ibyo umuntu aba yize, abashinzwe kubitanga bagomba gutegura ibijyanye n’ibyo abanyeshuri bize.

Gusa yavuze ko buri wese iyo agiye kubazwa yifuza guhabwa ibyoroshye.

Ati: “Ibyo byasuzumwa, ariko ibizamini bihabwa abanyeshuri biba bigamije gutegura abantu bazagirira Igihugu akamaro.”

Mbarushimana avuga ko ibyifuzo byinshi mu igenzura barimo gukora bagiye kubikorera ubugororangingo bikazatangazwa mu minsi ya vuba, igenzura risojwe.

Mu bindi byagaragaye ni uburyo abanyeshuri by’umwihariko bishimiye inzego z’umutekano kuko hari abahoberanye ubwuzu abo mu ngabo z’igihugu na Polisi.

Abana bagaragaje ko bakunda abasirikare
Abana bari bashagaye umupolisi bamuhobera

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.