Ntidushaka intambara ya Gatatu y’Isi – Macron abwira Uburusiya

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kane, yatangaje ko adakeneye intambara ya Gatatu y’Isi, yerekana ko ari ku ruhande rwa Ukraine, mu ntambara ruhanganyemo n’Uburusiya, agaragaza ko Uburusiya butagakwiye kwifashisha ibisasu bya Misile.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Vladimir Putin uyobora Uburusiya (Internet)

Perezida Macron kandi yatangaje ko mu byumweru biri imbere, Ubufaransa buza kohereza radar, ndetse n’ubundi bwirinzi bwo mu kirere  cya Ukraine, hagamijwe ko iki kirere gikumira misile z’Uburusiya.

Gusa Macron yirinze gutangaza umubare w’izizoherezwa. Perezida Macron yatangaje ko ubwo buryo buzarushaho gukaza ubwirinzi bwa Ukraine.

Mu butumwa kuri twitter yagize ati “Ntabwo dushaka intambara y’Isi. Turafasha ko  Ukraine igumana ubutaka bwayo, nta gitero na kimwe dushaka, ntidushaka ubushotoranyi bw’Uburusiya. Putin agomba kurangiza runo rugamba, kandi akubaha ubusugire bwa Ukraine.”

Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Amerika n’Ubwongereza, bivugwa kohereza bucece uburinzi bukomeye mu kirere  cya Ukraine, nyuma yaho Uburusiya bwubuye ibitero by’ibisasu bya misile.

Hagati aho Uburusiya na Ukraine biritana ba mwana ku waba yararashe misile ku kiraro cya Crimea. Uburusiya buvuga ko cyarashwe n’ingabo z’ubutasi za Ukraine ndetse ko nta muntu ukwiye kubishidikanya.

 

Ibihugu byamaganye ubushotoranyi …

Usibye Ubufaransa bwerekanye uruhande ruhagazeho, ibindi bihugu na byo byagaragaje ko bidashyigiye ko Uburusiya bwiyometseho intara za Ukraine ndetse n’ubundi bushotoranyi.

- Advertisement -

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022,yatoye ku bwiganze umwanzuro wamagana ko Uburusiya bwiyometseho intara enye za Ukraine.

Uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 143 – mu gihe ibihugu 35 – birimo u Burundi, Uganda, South Sudan, Ubushinwa n’Ubuhinde – byifashe.

Kimwe n’Uburusiya, ibindi bihugu bine – Belarus, Korea ya Ruguru, Syria na Nicaragua – byo byatoye byemeza ko izo Ntara zakomekwa ku Burusiya.

Nubwo ari itora ry’umugenzo, nibwo bwa mbere umubare munini muri ONU utoye wamagana Uburusiya kuva bwatera Ukraine.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW