Nyabihu: Bimakaje ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu gutegurira abana indryo yuzuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ndinayo Shadrack umwe mu bagabo biyemeje gufatanya n'umugore we bategura indyo yuzuye mu bana bafite igwingira n'imirire mibi.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko  gufatanya n’abo bashakanye mu gutegura  indyo yuzuye aribyo byatumye ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, abagore batwite n’abonsa kigabanuka.
Ndinayo Shadrack umwe mu bagabo biyemeje gufatanya n’umugore we bategura indyo yuzuye mu bana bafite igwingira n’imirire mibi

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko mu myaka 5 ishize kugabanya igwingira byavuye kuri 59%  muri 2015 rigera kuri 46,7%  mu mwaka wa 2020.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko byagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’uruhare runini rw’abagabo kuko mbere  hari abo wasangaga  guhashya igwingira biharirwa abagore.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal avuga ko  imibare y’abari bafite igwingira yari ku rwego rwo hejuru, ariko bitewe n’imbaraga Leta yashyize muri gahunda  yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, harimo no guhindura imyumvire y’abaturage aribyo bitanga icyizere.

Avuga ko mu mwaka wa 2024 igwingira rizagabanuka rikagera kuri 19% cyangwa munsi yaho bagendeye ku mibare ya 12, 3%  bagabanyije igwingira muri iyo myaka 5 ishize.

Ati ”Uruhare rw’abagabo n’abagore mu guhashya igwingira n’imirire mibi ruragaragara, mbere wasangaga abagabo babiharira abagore ubu twashyizeho gahunda ya bandebereho ifasha abagabo guhindura imyitwarire n’imyumvire.”

Ndinayo Shadrack wo mu mudugudu wa Biriba, Akagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira, avuga ko  ikibazo cy’igwingira kitari gushoboka iyo hataza kubaho ubufatanye bw’abagore n’abagabo.

Ati “Muri aka Karere nitwe twari dufite imibare minini y’abana bafite ibibazo by’igwingira, ariko turimo kuyigabanya bitewe ni uko imyumvire yahindutse ubu tukaba dufatanya twese.”

Ndinayo yavuze ko basaba buri muturage kuzana ibyo yejeje bakabitegurira hamwe mu rugo mbonezakurire batangije.

Uyu mugabo agira inama abagabo bagenzi be,  bagifite imyumvire nk’iyi kuyihindura bakita ku bana babyara aho kubaharira abagore.

- Advertisement -

Nyirahabineza Jacqueline wari ufite impanga z’abana 2 bafite ikibazo cy’igwingira, avuga ko umwe muri abo bana yari mu ibara ry’umutuku.

Ati “Namuzanye mu rugo mbonezakurire bamfasha gutegura indyo yuzuye ubu uwo mwana yarakize ari mu ishuri.”

Simpenzwe yongeyeho ko basangaga umugabo n’umugore mu rugo bakabigisha.

Uyu Muyobozi yavuze ko mu tundi dushya bafite  twiyongera kuri gahunda ya bandebereho harimo urugo rwiza ijuru rito rifasha Ubuyobozi gukemura amakimbirane yo mu Miryango kuko nayo hari ubwo itiza  umurindi  ikibazo cy’igwingira.

Mu rugo mbonezakurire baha abana amata
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal
Abagabo bafasha abagore gukorera mu turima tw’igikoni
MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW i Nyabihu