Nyanza: Umukecuru yasanzwe iwe yapfuye 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibiro by'Akarere ka Nyanza
Mu Murenge wa Busoro, Akagari ka Masangano, Umudugudu wa Runyonza, mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba wo kuwa 16 Ukwakira 2022, Nyiranzabandora Alphonsine w’imyaka  60 wari usanzwe ubana n’umwuzukuruwe we w’imyaka 16 yasanzwe yapfuye. Harakekwa abagizi ba nabi.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ubwo imvura yagwaga saa Saba (13h00) umuturanyi w’uyu nyakwigendera yabonye imvura iguye abona umukecuru ntiyanuye inkwi,ajyayo ahamagaye abura uwitaba ,abona harakinguye asunitse urugi rwo mucyumba abona yamaze gushiramo umwuka nawe ahita atabaza.

Inzu y’uwo mukecuru yasanzwe yibwemo ibikoresho birimo imyenda ye n’iy’umwuzukuru we kandi afite ibikomere ku mubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Niwemwana Immacule, yabwiwe UMUSEKE ko nta byinshi yabivugaho gusa aduhamiriza ko yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyanza.

Yagize ati” Ayo makuru nta byinshi nayatangazaho , urupfu rwabayeho, mwabaza RIB. Umurambo wajyanywe gusuzumwa iNyanza.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urwo rupfu. Ariko harakekekwa ko byakozwe n’abagizi ba nabi.

NSHIMIYIMANA THEOGENE / UMUSEKE.RW i Nyanza