Nyanza:Abaturage basabwe kwirinda no gukumira ibiza

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza basabwe kwirinda no gukumira ibiza mu rwego rwo kwirinda ingaruka bigira.

Abaturage beretswe filimi yo kwirinda ibiza

Croix Rouge y’u Rwanda muri gahunda yayo yo gukangurura abaturage uburyo bwo kwirinda ibiza n’uburyo biramutse bibaye babyitwaramo, basanze abaturage bo mu murenge wa Ntyazo barabaganiriza, babigisha uburyo barwanya ibiza.

Mukundiyukuri Solange umuhuzabikorwa wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Nyanza na Ruhango, yavuze ko mu kwirinda no kurwanya ibizi bakora byinshi birimo gutera ibiti, kuzirika ibisenge, gucukura imirwanyasuri n’ibindi kandi ko byose Croix Rouge y’u Rwanda yabiteguye

Ati “Turi gutanga inyigisho twifashishije amashusho “mobile cinema” kugira ngo umuturage yigishwe noneho tuzanamuhe ibikoresho birimo amasuka, ingemwe z’ibiti n’ibindi hari ubumenyi afite.”

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ntyazo bitabiriye iki gikorwa, babwiye UMUSEKE ko  nyuma y’uko bahawe inyigisho na bo ubwabo hari ibyo bagiye gukora.

Bizimana Vedaste utuye mu kagari ka Bugari, mu murenge wa Ntyazo ati “Birakwiye ko turwanya ibiza tugira imiringoti, tukanatera ibiti n’ibindi kuko n’inyigisho duhawe na Croix Rouge y’u Rwanda yabidusabaga.”

Mutangana Jean Claude utuye mu kagari ka Katarara ati “Ubusanzwe hari abatumvaga akamaro ko kwirinda ibiza batanasobanukiwe ko umuntu ashobora kwirinda, igisenge cy’inzu ye ntikibe cyaguruka, ariko aho duhawe inyigisho ubu tugiye guca akenge.”

Abaturage batanze ibitekerezo muri gahunda yo kwirinda ibiza

Lambert Ndahayo umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe imicungire y’ibiza yasabye abaturage ko bagomba gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ibiza kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ati “Dukunze kugira icyiza gikomeye ari cyo inkubi y’imiyaga, igatwara ibisenge by’inzu bityo turasabwa kuzirika ibisenge by’inzu n’ibindi.”

- Advertisement -

Muri ubu bukangurambaga abaturage berekwa amashusho y’uko bakwirinda ibiza bibera mu murenge wa Ntyazo, Kibirizi na Cyabakamyi kandi bizakomeza.

Abaturage bahawe impano ngo bakoreshe mukugira isuku

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza