Perezida Kagame yafashije Zimbabwe kubona miliyoni 800 z’amadolari

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, mu ruhame yavuze ko Perezida Paul Kagame yafashije kiriya gihugu kubona miliyoni 800 z’amadolari ya America azafasha kugeza amashanyarazi mu cyaro.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa aganira na Perezida Paul Kagame

Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe uri ku rundi rwego, haba mu ishoramari no guhana ubumenyi, gusa Perezida Mnangagwa yagaragaje ko birenze ibyo, ndetse ko hari byinshi yigiye ku Rwanda.

Perezida Mnangagwa yavuze ko Perezida Kagame, mu mpera z’uku kwezi azitabira itangizwa rya gahunda yo kugeza amashanyarazi mu cyaro.

Yabibwiye abayoboke ba Zanu PF bari bateraniye ahitwa Chiredzi, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru, Harare, ko iriya gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose batuye mu cyaro iri mu zigize umugambi we wo guteza imbere ibyaro.

Uyu mugambi urimo kubakira amacumbi meza abaturage, kandi akaba afite amashanyarazi, amazi meza n’uturima tw’igikoni.

Yagize ati “Dufite gahunda izatangazwa mu mpera z’uku kwezi. Perezida Kagame w’u Rwanda azadusura muri iki gikorwa.”

Mnangagwa yavuze ko yavuganye n’inshuti, umubandimwe we Paul Kagame, amubwira ko igihugu cye cyafatiwe ibihano ariko akaba afite umugambi wo guha buri muturage amashanyarazi.

Ati “Perezida Kagame yavuganye n’inshuti ze, abasha kubona miliyoni 800 z’amadolari. Bityo ni we uzaza gutangiza icyo gikorwa.”

Mnangagwa yise Perezida Paul Kagame, inshuti, umubandimwe

Mnangagwa yabwiye abayoboke b’ishyaka rye ko buri wese azagezwaho amashanyarazi hatitawe aho yaba ari.

- Advertisement -

Ati “Iyo ugeze mu Rwanda ukareba ibyo Kagame yakoze mu byaro, biteguye neza. Hariya (mu Rwanda), bakorera hamwe, Leta ikabafasha. Kubera iyo mpamvu nta muryango usigara, buri wese afashwa kuva mu bukene.”

Perezida Mnangagwa yavuze ko mu gihugu cye, no mu karere ka Africa y’Amajyepfo, SADC hari ikibazo cy’ubuke bw’amashanyarazi. Gusa, kuri Zimbabwe ngo ubuke bw’amashanyarazi bwatewe n’iterambere igihugu kigenda kigeraho mu myaka ishize.

Uretse amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, kiriya gihugu kizohereza abarimu bagera kuri 200 bazaza gufasha bagenzi babo mu buryo bw’ubufatanye.

Aya masezerano anafasha abashoramari ba buri gihugu kuba bakorera mu kindi. Buri ruhande abashoramari bamaze gusura buri gihugu bagiye kureba hari amahirwe bashyiramo imari yabo.

IVOMO: The NewTimes

UMUSEKE.RW