Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi wungirije wa RDB

Perezida Paul Kagame yakuye Niyonkuru Zephanie ku mwanya w’umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Niyonkuru Zephanie wahagaritsw eku mwanya yarimo muri RDB

Itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, rivuga ko Niyonkuru Zephanie avanywe mu nshingano ze kubera amakosa y’imiyoborere yakoze mu bihe binyuranye.

Iri tangazo rigira riti “None kuwa 6 Ukwakira 202, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kubera amakosa y’imiyoborere yakomeje kugaragaza.”

Niyonkuru Zephanie yari umuyobozi wungirije wUrwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kuva mu Ukwakira 2019, aho yasimbuye kuri uyu mwanya Emmanuel Hategeka wari wagizwe ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni mu gihe yari asanzwe muri RDB akora nk’inzobere, Strategy Expert.

Hari amakuru avuga ko mu byatumye Niyonkuru Zephanie asezererwa harimo no kuba yarabazwaga ibiri mu nshingano ze akabiburira ibisobanuro, ndetse akajya hanze y’igihugu bitari mu nshingano yari afite.

Uretse kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu, Niyonkuru Zephanie yabaye umukinyi wa Volleyball ndetse aba n’umusifuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 13.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW