Mu gihe hashize imyaka 61 igikomangoma Ludovika Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’u Burundi yishwe, Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kubungabunga umurage yasize.
Tariki 13 Ukwakira 1961 nibwo Ludoviko Rwagasore (Prince Louis Rwagasore) yarashwe n’umugabo witwaje intwaro kuri hoteli Tanganyika muri Usumbura (Bujumbura ya none), ubwo yari kumwe n’inshuti na bamwe mu bagize Guverinoma.
Mu kuzirikana urupfu rw’iyi ntwari, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abinyujijwe kuri Twitter yasabye Abarundi kuzirikana ko yazize gusubiza igihugu ba nyiracyo.
Ati “Kuri uyu munsi twibuka iyicwa ry’Igikomangoma Rudoviko Rwagasore, tuzirikane ko yazize gushaka gusubiza igihugu benecyo, hanyuma tumenye kubungabunga uwo murage yasize.”
Louis Rwagasore ni muntu ki?
Louis Rwagasore cyangwa Ludoviko Rwagasore yabonye iizuba tariki 10 Mutarama 1932, avukira Gitega mu cyahoze ari Ruanda-Urundi, abyarwa n’umwami wa Urundi Mwambutsa IV na Therese Kanyonga.
Yatangiye amashuri ye ku myaka irindwi mu ishuri rya Kiliziya Gatulika i Bukeye, mu 1945 akomereza muri Groupe Scolaire d’Astrida (Huye, yabaye GSOB) aho yamaze imyaka itandatu mbere yo kujya muri Kaminuza y’Ububiligi, Institut Universitaire des Territoires d’Outre-Mer, naho yamaze umwaka umwe akahava akomereza muri Kaminuza ya Leuven mu Bubiligi, ahakura impamyabumenyi mu Bukungu.
Louis Rwagasore yagarutse mu Burundi muri Mata 1957, maze ashyingiranwa na Rose Ntamikevyo tariki 12 Nzeli uwo mwaka, bombi babyaranye abakobwa babiri ariko baje gupfa bakiri impinja.
- Advertisement -
Prince Louis Rwagasore yishwe tariki 13 Ukwakira 1961 nyuma y’ibyumweru bibiri agizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.
Ubuzima bwa Ludoviko Rwagasore muri Politike
Muri Kamena 1957 Rwagasore yashinze koperative y’abacurizi mu Burundi (Coopératives des Commerçants du Burundi, CCB) afite intego yo guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, gukorana n’abahinzi n’abacuruzi byatumye hari bamwe mu Barundi banga kwishyura imisoro yahabwaga Ababiligi.
Koperative yashinze yatumye amara amezi atatu i Brussels muri Expo 58, aho yashatse abafatanyabikorwa batandukanye.
Koperative ya Rwagasore yatangiye gutera ubwoba abakoloni bikanga ko yazabamenesha kuko yari atangiye gukorana bya hafi n’abaharaniye ubwigenge Julius Nyerere.
Nyuma Louis Rwagasore yaje kujya mu ishyaka UPRONA (Union pour le Progres National), aho yaje guhabwa umwanya w’umujyanama, abakoloni b’Ababiligi baje guha Rwagagasore kuyobora intara ya Ngozi mu 1959 ariko aza kwegura kuri izi nshingano.
Mu 1961 Ruanda-Urundi zaratandukanyijwe maze u Rwanda n’u Burundi biba ibihugu bibiri bitandukanye, aho niho Rwagasore yahereye yamamaza ishyaka rye UPRONA kugeza batsinze amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Nzeri 1961 bahabwa intebe 58 kuri 64.
Nyuma y’iminsi ibiri Rwagasore yatanze imbwirwaruhame kuri radiyo agamije kunga ubumwe Abarundi.
Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 28 Nzeri 1961 yatoye Rwagasore nk’umuyobozi wa Guverinoma, Pierre Ngendahumwe aba Minisitiri w’Intebe wungirije. Amaze guhabwa kuyobora guverinoma yashatse kwambura ububasha ubutegetsi bw’abakoloni mu Burrundi ashyigikirwa n’u Rwanda na Tanganyika, aho yanifuje ko ibi bihugu byakunga ubumwe mu bijyanye n’ubukungu.
Tariki 13 Ukwakira 1961, nibwo Louis Rwagasore yarasiwe kuri Hoteli Tanganyika muri Usumbura, araswa n’umugabo wahise ucikira mu modoka. Umugereki Loannis Kageorgis niwe waje gufatwa ashinzwa kumurasa afatanyije n’Abarundi batatu Antoine Nahimana, Henri Ntakiyica na Jean Baptiste Ntakiyica.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW