Perezida wa Centrafrica yasangiye ifunguro n’abasirikare b’u Rwanda

Ku wa Gatandatu, Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda bariyo mu bikorwa byo kurinda amahoro.

Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda

Nibura abagera kuri 200 barimo abasirikare bakuru n’abafite amapeti yo hagati bari muri icyo gikorwa cyabereye ku rugo rwa Perezida mu karere ka Damara.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda ruvuga ko muri uko gusangira iryo funguro ry’umugoroba, abasirikare b’u Rwanda bagaragaje imbyino za Kinyarwanda, ndetse habaho imyiyereko itandukanye.

Perezida Faustin Archange Touadéra yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame ku bufatanye n’inkunga yatanze kugira igihugu cye gitekane.

Col Egide Ndayizeye ukuriye ingabo ziri muri Central African Republic, yashimiye Perezida Touadéra kuba yabakiriye, ndetse Ashima ubufatanye buri hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’aba Central African Republic mu kugarurayo amahoro.

Perezida Faustin Archange Touadéra n’umugore we, Brigitte Touadéra basangiye na ba Offisiye b’u Rwanda

U Rwanda na Central African Republic bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare, uretse abasirikar eb’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN, MUNISCA, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare kabuhariwe ku rugamba kugira ngo bakumire inyeshyamba za CPC zari zigambiriye kuburizamo amatora mu mpera z’umwaka wa 2021.

Uku gusangira kwa Perezida Faustin Archange Touadéra n’abasirikare b’u Rwanda, kubaye mu gihe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Central African Republic, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Freddy Sakama kuri iki cyumweru yasoje uruzinduko yarimo mu Rwanda.

Uruzinduko rwe rwari rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano.

Brig Gen F Sakama n’abo bari kumwe basuye ibiro bikuru by’ingabo z’igihugu, n’ibigo bitandukanye bya gisirikare, bakora inama zitandukanye

- Advertisement -

Banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

AMAFOTO Y’URUZINDUKO RWA BRIG GEN Freddy Sakama MU RWANDA

ISOOKO: MoD website

UMUSEKE.RW