REG na APR zirahatanira umwanya wa Gatatu muri Zone V

Amakipe abiri yo mu Rwanda ariyo APR Women Basketball Club na REG Women Basketball Club niyo arishakamo ifata umwanya wa Gatatu mu irushanwa rya FIBA Africa zone 5 Club Championship riri kubera mu gihugu cya Tanzania.

REG WBB byongeye kwanga

Aya makipe yombi yasezerewe mu cyiciro cya 1/2 mu mikino itari yoroshye ku mpande zombi. Imikino yo kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri, ni ibanziriza iya nyuma y’irushanwa kuko rigomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/10/2022.

REG na APR nizo kipe zari zahagarariye u Rwanda muri iyo mikino y’abagore muri Basketball y’Akarere ka Gatanu. Amakipe yasezereye izi zombi niyo azahurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. KPA yo mu gihugu cya Kenya na ASC yo mu Misiri, nizo zizacakirana ku mukino wa nyuma.

KPA niyo yasezereye ikipe ya APR muri 1/2 iyitsinze ku manota 61-39, REG yo yatsinzwe na ASC amanota 49-45.

Urugendo rwa APR na REG muri iri rushanwa:
REG WBC yari iri mu itsinda rya Gatatu,  yazamutse mu itsinda ari iya Kabiri nyuma yo gutsindwa na KPA yariyoboye itsinda. APR WBC nayo yari mu itsinda rya Kabiri yakomeje muri 1/4 ari yo ya Mbere mu itsinda.

APR WBC yatsinze ikipe ya Nile Legends yo muri Sudan muri 1/4, ihita ibona itike yo kujya muri 1/2 aho yatsindiwe. Mu gihe REG nayo yahise ikomereza muri 1/2 ari naho yatsindiwe na Aléxandria Sporting Club.

Imikino y’umwanya wa Gatatu n’uwa nyuma mu irushanwa irakinwa kuri uyu wa Gatandatu. Iyi mikino iri kubera mu mujyi wa Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

ASC yo mu Misiri iracakirana na KPA ku mukino wa nyuma
APR WBBC nayo niko yareshyaga
Dumi na bagenzi be ntacyo batakoze ariko niko bareshyaga
APR WBBC nayo byanze

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye