Rubavu: Umusore yasanzwe mu kiraro yapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibara ritukura cyane ni mu Karere ka Rubavu

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro, waragiraga inka mu Karere ka Rubavu, bamusanze mu kiraro cy’inka yapfuye, abaturanyi bakeka ko yaba yazize inzoga zikaze zikorerwa muri RD Congo yiriwe anywa.

Ibara ritukura cyane ni mu Karere ka Rubavu

Amakuru y’urupfu rwa Iyamuremye James wari umushumba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, 2022. Abaturage basanze Nyakigendera wakomokaga mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Ruhango yapfiriye mu kiraro.

Byabereye mu Mudugudu wa Rutagara, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yemeje aya makuru, avuga ko uyu muturage agiye gushyingurwa.

Yagize ati “Nibyo koko uriya musore yabonetse yapfuye, Ubugenzacyaha bwahageze ndetse n’umurambo wajyanywe ku Bitaro ngo usuzumwe, ubu igikurikiraho ni ugushyingura.”

Nubwo ntacyari cyatangazwa ku rupfu rw’uyu musore, ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize, abaturanyi basanzwe bamuzi bakeka ko ashobora kuba yaranyoye inzoga nyinshi z’inkorano zikorerwa muri DR Congo zikinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu, zikaba zamuhitanye.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA