Bamwe mu banyeshuri mu Ishuri ryisumbuye ESAPAG bahinduriwe Umuyobozi w’Ikigo bakora igisa n’imyigaragambyo, inzego ziyiburizamo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Ukwakira, 2022 abanyeshuri bo muri ESAPAG basohotse mu ishuri bashaka kugaragaza uburakari bavuga ko batishimiye Umuyobozi mushya bahawe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko abakoze igisa n’imyigaragambyo ari abiga mu mwaka wa 6 bashatse kugumura bagenzi babo, bitwaza ko Umuyobozi bari basanganywe yahinduriwe inshingano.
Gitifu Ntivuguruzwa avuga ko bamenye amakuru buhutira kujyayo barabaganiriza, babasobanurira ko guhindurirwa inshingano ku bakozi ari ibisanzwe.
Ati: “Jye ntabwo nabyita imyigaragambyo, ahubwo navuga ko ari ‘fanatisme’ bari bafitiye uwo Muyobozi.”
Yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abo banyeshuri bemeye gusubira mu Ishuri bakiga.
Gitifu akavuga ko uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri bamuhaye akazi ko kwigisha, asimburwa n’undi wigeze kwigisha muri iri Shuri.
Ati: “Nabonye bishobora kuba byaturutse ku Munyeshuri umwe, ashaka kwereka bagenzi be ko Umuyobozi wabo agiye twabaganirije turi mu kibuga barumva.”
Ntivuguruzwa yavuze ko basabye abanyeshuri kugabanya amarangamutima bagashyira ingufu mu kwiga amasomo bahabwa.
- Advertisement -
Bamwe mu babyeyi barerera muri ESAPAG bavuga ko muri iki Kigo higeze kumvikana umwuka mubi w’umwe mu Bayobozi wakekwagaho gusambanya umwana, gusa Ubuyobozi buhakana ko butazi ayo makuru.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.