Rusizi: Yakatiwe gufungwa imyaka 21 azira gusambanya umwana we akanamutera inda

Umugabo wo mu Mudugudu wa Nyamagana, Akagali ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo ho mu Karere ka Rusizi wahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana we akamutera inda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 21.

Umwana wasambanyijwe yari afite imyaka 17 y’amavuko, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019.

Muri uwo mwaka wa 2019 ngo yamuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo.

Urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ducyesha iyi nkuru butangaza ko uwo mugabo atigeze acika ku ngeso ye kuko yongeye kumutera indi nda mu kwezi kwa 06/2020 yavutsemo umwana w’umuhungu mu kwezi kwa 03/2021 byatumye abaturanyi batanga amakuru atangira gukurikiranwa.

N’ubwo yaburanye ahakana icyaha, Urukiko rwasanze ibisubizo byatanzwe n’ikizamini cya (DNA) bigaragaza ko uregwa ari se w’umwana w’uwahohotewe  kuko bishingiye ku bumenyi budashidikanywaho.

Kuwa 19 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rushingiye  ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rumuhanishije  igifungo cy’imyaka 21.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW