Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abarimu babiri ba kaminuza imwe mu zikorera mu Rwanda, bakekwaho kwakira indonke kugira ngo batange amanota ku banyeshuri.
RIB ivuga ko tariki 03/10/2022 yafashe uwitwa SEBEZA Celestin w’imyaka 35 y’amavuko, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke (ruswa) y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu na bitanu (Frw 1,355,250).
RIB ivuga ko ayo mafaranga yayakiriye mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2021, ayahawe n’abanyeshuri 24 biga muri Kaminuza yigishamo.
Undi witwa BAGARAGAZA Francois w’imyaka 47; na we wigisha muri Kamonuza imwe na SEBEZA yafashwe tariki 07/10/2022.
Iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko yakiriye indonke (ruswa) y’amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo itanu na birindwi (Frw 457,250).
RIB ivuga ko uyu mwarimu amafaranga yayahawe mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2021, atanzwe n’abanyeshuri 28 yigisha muri Kaminuza.
Dosiye y’aba barimu yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki 10/10/2022.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibutsa abantu ko, RIB itazihanganira uwakira cyangwa utanga ruswa, aboneraho kubasaba ubufatanye mu gutanga amakuru kugira ngo ruswa irandurwe.
Ati “Abantu turabashishikariza kujya badutungira agatoki aho babona ruswa, cyanga aho bumva ivugwa. Nta bundi buryo yazacika hatabayeho ubu bufatanye, aho abantu bagomba kumva ko guhishira ruswa bidakwiriye.”
- Advertisement -
RIB ishishikariza ABASABWA RUSWA kugira ubutwari bwo kwanga kuyitanga, ndetse bagatanga amakuru.
Abaturarwanda kandi ngo bakwiye gusobanukirwa ko nta buryozwacyaha bubaho, iyo umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke, mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa, bikaba biteganywa n’ingingo ya 19 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
RIB ishimira ibigo n’abantu bamwe batangiye kumva ko umuco wo guhishira ruswa ari mubi.
Icyo itegeko rivuga
Gusaba no Kwakira indonke gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5, ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RUSWA ni icyaha kidasaza, bivuze ko igihe cyose byazagaragarira ko ruswa yatanzwe, cyangwa yakiriwe icyo cyaha kirakurikiranwa hatitawe ku mwaka ishize icyo cyaha gikozwe.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/
UMUSEKE.RW